RFL
Kigali

FERWAFA, Rayon Sports n’andi makipe bifatanyije na Gasogi United yabuze uwari Team Manager wayo wazize impanuka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/07/2020 9:33
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ndetse n’amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, yifatanyije na Gasogi United yabuze uwari Team Manager wayo Niyibigira Patrick witabye Imana azize impanuka ya moto, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.



Niyibigira Patrick wari Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana nyuma yaho moto imutwaye yagonganye n’imodoka ubwo yageragezaga gukatira igare abari bayiriho bahita bitaba Imana.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, Gasogi United bagize bati: “Umuryango mugari wa Gasogi ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka. Gasogi yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange”.

Nyuma y'ubu butumwa bw’akababaro bwari buvuye muri Gasogi, FERWAFA ndetse n’amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda yafashe mu mugongo iyi kipe, atanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we ndetse n’uwa basportif muri rusange.

Mu butumwa FERWAFA yanyujije kuri Twitter, yagize iti "FERWAFA yifatanyije na Gasogi United mu byago byo kubura uwari Team Manager wabo witabye Imana mu masaha atambutse. Twifatanyije kandi n’umuryango mugari w’abakunzi b’umupira w’amaguru muri ibi byago by’umwihariko umuryango wa Patrick Niyibigira. Imana imwakirane ubwuzu mu bayo".

Kiyovu Sports yagize iti: "Umuryango wa SC Kiyovu ubabajwe kandi urihanganisha Umuryango wa Gasogi United ku bwo kubura Team Manager wabo, Niyibigira Patrick, witabye Imana azize impanuka twihanganishije kandi umuryango we, Imana imwakire mu bayo. Ni igihombo kuri Football Nyarwanda".

Rayon Sports nayo yagize iti: "Rayon Sports yifatanyije na Gasogi United mu byago byo kubura Team Manager wabo witabye Imana. Twifatanyije kandi n'umuryango wa Patrick NIYIBIGIRA. Imana imwakire mu bayo".

Abafana ba Mukura Victory Sports bibumbiye muri Fan club ya generation MVS bagize bati: "Twihanganishije abakunzi ba Gasogi United muri rusange, by’umwihariko n’abo mu muryango we. Aruhukire mu mahoro".

Niyibigira Patrick yari amaze hafi imyaka itatu ari Team Manager wa Gasogi United. Uretse gukora aka kazi, yaranabaye umusifuzi mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ndetse yanabaye umutoza mu mikino ngororamubiri.

Patrick wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'abakinnyi ba Gasogi United yitabye Imana azize impanuka

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND