RFL
Kigali

FERWAFA yafatiye ibihano Ngabonziza Dieudonne wasifuye umukino wahuje Bugesera FC na Heroes

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/01/2020 16:47
0


Umusifuzi w’umunyarwanda Ngabonziza Dieudonne, wasifuye umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wahuje Heroes FC na Bugesera Fc, ukarangira Bugesera FC itsinze Heroes igitego kimwe ku busa (1-0) yamaze guhagarikwa n’akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire mu gihe cy’ukwezi kumwe kamushinja kubogama kuri uyu mukino.



Ni umukino wabereye ku kibuga cy’i Bugesera aho amakipe yombi asanzwe akinira imikino yayo yakiriye, kuri iyi nshuro Heroes FC niyo yari yakiriye umukino n'ubwo warangiye iwutakaje ku gitego kimwe ku busa, gusa ariko umutoza, ubuyobozi ndetse n’abafana ba Heroes bakaba bataranyuzwe n’ibyemezo by'umusifuzi Ngabonziza Dieudonne yagiye afata mu mukino.

Raporo ya Komiseri wari kuri uyu mukino igaragaza ko Ngabonziza Dieudonne yirengagije amahame ndetse n’ubunyamwuga buranga umusifuzi mpuzamahanga akabogama nkana, bityo muri iyi raporo agasabirwa igihano.

Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA, kicaye hamwe gasuzuma iyi raporo ya Komiseri maze gafatira ibihano Ngabonziza Dieudonne, uyu musifuzi yahanishijwe kumara ukwezi nta gikorwa na kimwe kijyanye no gusifura agaragaramo.

Gasingwa Michel uhagarariye komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA, avuga ko buri musifuzi ugaragaje imyitwarire idakwiye nk'uko biri mu mahame abagenga agomba gufatirwa ibihano bigendanye n’uburemere bw’ikosa yakoze n’ingaruka zaryo ku mukino.

Uyu mugabo kandi mu minsi ishize aherutse gutabaza urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwa RIB, gukurikirana ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Urwego rw’abasifuzi mu Rwanda ruri gutungwa agatoki muri iyi minsi ko rutari kwitwara neza, ariko byose bikagaruka ku mibereho y’abasifuzi mu Rwanda, dore ko bahabwa intica ntikize, ubundi bikavugwa ko bajya ku mikino bahawe ruswa bigatuma bashyira hasi ubunyangamugayo n’ubunyamwuga bakabogama.

Rulisa Patience na Umutoni Aline ni bo basifuzi baherukaga guhanwa n’aka kanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA, bazira imyitwarire mibi yo kubogama bagaragaje ku mikino basifuye muri uyu mwaka w’imikino.


Ngabonziza Dieudonne ushinjwa kubogama yahanishijwe ukwezi adasifura


Rulisa Patience ari mu basifuzi baheruka guhagarikwa


Umutoni Aline ni we musifuzi waherukaga guhanwa azira kubogama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND