RFL
Kigali

FERWAFA yasabye amakipe kwirinda guhagarika imishahara y’abakinnyi muri ibi bihe bya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/04/2020 18:04
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryasabye amakipe kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora guterwa no guhagarika imishahara y’abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bayo muri ibi bihe bya Coronavirus.



Nyuma y’iminsi 34 ibikorwa by’imikino mu Rwanda byarahagaze kubera Coronavirus, amakipe atatu arimo Espoir FC, Musanze FC na Rayon Sports zamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi n’abandi bakozi bayo kubera ko batari mu kazi basanzwe bahemberwa.

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mata, FERWAFA igendeye ku mabwiriza ya FIFA, yamenyesheje abanyamuryango bayo (amakipe) ko akwiye kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora gutezwa n’uko guhagarika amasezerano y’abakozi bayo.

Yagize iti “Tugendeye ku nama FIFA yatugiriye, turabashishikariza kwegera abakinnyi muri iki gihe, mukumvikana hagamijwe kurebera hamwe umuti ukwiye ku mpande zombi, hibandwa mu kureba niba imishahara cyangwa ibindi abakinnyi bagenerwa, bashobora kuzabihabwa mu gihe kizaza cyangwa bikagabanywa”.

“Turabasaba kubyitwararika, mu kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora kuzabaho bitewe n’uburyo tuzaba twitwaye muri ibi bihe turimo bitoroheye buri wese”.

FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango bayo ko ku bijyanye n’igihe imikino izasubukurirwa, izafata icyemezo igendeye ku nama izahabwa na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ubuzima.


FERWAFA yasabye amakipe kwirinda guhagarika imishahara y'abakozi bayo muri ibi bihe bya Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND