RFL
Kigali

FERWAFA yashyize iherezo ku kibazo cya Nishimwe Blaise na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/08/2021 10:21
1


Akanama nkemurampaka mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kafashe umwanzuro ku rubanza umukinnyi Blaise Nishimwe yari yarezemo ikipe ye ya Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano avuga ko itubahirije amasezerano yari yayisinyiye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2021, aka kanama kanzuye ko gusaba gusesa amasezerano Nishimwe yari yakoze, nta gaciro bifite, amasezerano yasinye agifite agaciro, akaba ari umukozi wa Rayon Sports kugeza 2023. Aka kanama kandi katesheje agaciro ubusabe bw’ikipe ya Rayon Sports bwo guhabwa indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo.

Tariki ya 4 Kanama 2021, Nishimwe Blaise yandikiye akanama nkemurampaka ka FERWAFA asaba ko kamufasha agasesa amasezerano na Rayon Sports kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano y’imyaka 3 yayisinyiye muri Nzeri 2020.

Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kakaba karahuje impande zombi tariki ya 11 Kanama 2021.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama, kasohoye umwanzuro utesha agaciro ubusabe bw’uyu mukinnyi wifuza kwerekeza muri APR FC.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle aherutse gutangaza ko Blaise yabasabye kugenda ariko ikipe imwifuza itanga amafaranga make kuyo bashaka.

Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imukuye muri Marines FC imusinyisha amasezerano y’imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n’igice hasigara 2 n’igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere, gusa ntibyakozwe kuko byarindiriye iyi mpeshyi ya 2021.

Nishimwe Blaise ni umukinnyui wa Rayon Sports kugeza mu mpeshyi ya 2023.

FERWAFA yanzuye ko Nishimwe Blaise ari umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu 2023





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • R2 years ago
    Twishimiye umwanzuro mwiza wa FERWAFA ikomereze aho ntakubogama duteze Ruhago imbere.Congratilations New Comitea !!





Inyarwanda BACKGROUND