RFL
Kigali

FIFA yahaye iminsi 45 AFC Leopards yo kuba yishyuye Umunyarwanda wayikiniraga asaga Miliyoni 15 Frws

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/02/2021 10:36
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi 'FIFA' yategetse ikipe ya AFC Leopards kwishyura Habamahoro Vincent asaga Miliyoni 15 Frws cyangwa igafatirwa ibihano bikomeye nyuma yo kwica nkana amasezerano bagiranye.



Habamahoro Vincent kuri ubu ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, yatandukanye na AFC Leopards nabi ayishinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye ayerekezamo, ahitamo kuyirega muri FIFA. 

Nyuma yo gusuzuma no kugenzura ikirego cya Habamahoro, FIFA yategetse iyi kipe yo muri Kenya kwishyura uyu mukinnyi Miliyoni 15.3 Frws bitarenze iminsi 45.

FIFA yavuze ko iyi kipe nitabyubahiriza izafatirwa ibindi bihano birimo kumara imyaka itatu itagura umukinnyi n’umwe.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatandukanye na AFC Leopards mu Ukuboza 2019, ariko batandukana nabi impande zombi zitumvikanye ku bikubiye mu masezerano.

FIFA yategetse AFC Leopards kwishyura Habamahoro Vincent asaga Miliyoni 15 Frws






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND