RFL
Kigali

Gasogi izambera ikiraro cyiza cyo kugera kure hashoboka – Iddy Museremu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/09/2020 16:54
0


Rutahizamu mushya wa Gasogi United ukomoka mu Burundi, Iddy Museremu, bita “Intare y’Akanwa Rwabwiga” yatangaje ko yahisemo Gasogi United kubera ko yasanze ariyo kipe yamubera ikiraro cyiza cyamugeza ku ntego ashaka kugeraho zo kujya gukina muri shampiyona zikomeye kandi zateye imbere.



Iddy Museremu wasinyiye Gasogi United amasezerano y’imyaka ibiri, yasoje shampiyona y’u Burundi mu mwaka ushize w’imikino ayoboye ba rutahizamu mu gutsinda ibitego byinshi, kuko yatsinze ibitego 19.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 23 Nzeri 2020, kibera aho iyi kipe ifite icyicaro, uyu mukinnyi yatangaje ko kujya muri Gasogi ari amahitamo meza yakoze.

Yagize ati "Gukinira Gasogi United ni amahitamo meza nakoze, kubera ko nasanze ariyo kipe yamfasha kugera kure hashoboka, ni nabyo naganiriye n’umuyobozi w’iyi kipe kandi nizeye ko nzabigeraho ".

Uyu mukinnyi yavuze ko mbere yo gufata umwanzuro wo kuza mu Rwanda gukinira Gasogi United, yabanje kuganira na bamwe mu bakinnyi bakinnye muri shampiyona y’u Rwanda barimo Jules Ulimwengu wakiniye Rayon Sports.

Yagize ati "Mbere yo gufata icyemezo cyo kuza mu Rwanda gukinira Gasogi, nabanje kuganira na Shassir na Jules Ulimwengu bambwira uko shampiyona y’u Rwanda imeze, bambwira ko gukora cyane ari cyo cyonyine cyatuma ugera ku ntego zawe, kandi niteguye gukora cyane ngashimisha abakunzi b’iyi kipe".

Ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangaje ko bwizeye neza umusaruro uhambaye Museremu azatanga muri iyi kipe ishaka igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.

Iddy Museremu ari mu bagize uruhare runini ngo Messager Ngozi yegukane igikombe cya Shampiyona kuko yayitsindiye ibitego 19 muri 51 yatsinze muri rusange. Messager Ngozi yegukanye igikombe ifite amanota 64 mu gihe Musongati FC ya kabiri yari ifite amanota 56, Aigle Noire iba iya 3 n’amanota 48.

Museremu aje muri Gasogi asangamo abandi bakinnyi iyi kipe yaguze barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel na Mazimpaka André wakiniraga Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Gasogi bwatangaje ko uko byagenda kose bitazarenga ukwezi kwa 10 iyi kipe itaratangira imyitozo, kabone nubwo ibikorwa by’imikino bizaba bitari bwafungurwe ngo bazatangira gukora mu matsinda mato kugira ngo ikipe yitegure umwaka w’imikino wa 2020/21 neza.

Umuyobozi wa Gasogi United KNC ari kumwe na rutahizamu Iddy Museremu

Museremu ahamya ko yizeye kuzitwara neza muri Gasogi akajya muri shampiyona zikomeye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND