RFL
Kigali

Gicumbi FC yandagaje AS Kigali ahazaza ha Eric Nshimimana gakomeza kwibazwaho, Rayon Sports ishimangira umwanya wa kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2019 18:58
0


AS Kigali ikomeje kubera igitambo andi makipe, nyuma yo gutangira uyu mwaka w’imikino nabi, bikomeje kuyibera ihurizo nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Gicumbi FC ibitego 2-1, bikomeza gushyira mu kaga umutoza Eric Nshimiyimana ushobora kwirukanwa, ku bindi bibuga Rayon Sports yanyagiye Heroes mu gihe Mukura na Police FC zagabanye amanota.



Mu mukino utari uryoheye ijisho wabereye kuri Stade ya Kigali, wahuje Gicumbi FC na AS Kigali warangiye rutahizamu Dusange Bertin ababaje abanyamujyi nyuma yo gutsinda ibitego 2.

Mu gice cya mbere cy’umukino amakipe yombi ntiyabonye amahirwe yo gutsinda igitego no kugera imbere y’izamu byabaye inshuro nke cyane, gusa ariko mu gice cya kabiri cy’umukino amakipe yombi yagarutse akina umupira mwiza atangira no gusatirana cyane, byatumye  ku munota wa 75 atsinda igitego cya mbere cya Gicumbi FC ku burangare bwa ba myugariro ba Police Fc, nyuma y’iminota itatu gusa Gicumbi yongeye  kubona igitego kuri penaliti yatewe na Dusange Bertin nyuma y’ikosa Nsabimana Eric yari amaze gukorera Nzitonda Eric.

Ku munota wa gatatu mu minota ine bari bongeyeho nyuma yuko iminota 90 y’umukino irangiye, Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yatsinze igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali, umukino uhita urangira Gicumbi FC yegukanye intsinzi ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yuko bari baratsinze Espoir FC yonyine.

Gutsinda uyu mukino byafashije Gicumbi FC kugira amanota umunani biyihesha uburenganzira bwo kuva ku mwanya wa nyuma, kuko ubu yicaye ku mwanya wa 15 nubwo inganya amanota na Heroes ariko Heroes ikaba irimo umwenda w’ibitego byinshi, mu gihe AS Kigali yo iri ku mwanya wa 11 aho ifite amanota 13.

Heroes 1-4 Rayon Sports

Ni umukino wari wabereye ku kibuga cy’I Bugesera Heroes isanzwe yakirira imikino yayo, gusa ariko kuri iyi nshuro ntibyayiguye neza nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sports yashakaga gushimangira umwanya wa kabiri ibitego 4-1.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 43 w’igice cya mbere, mu gihe Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 76 w’umukino, Omar Sidibe yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 78, mu gihe Iranzi Jean Claude yashyizemo agashinguracumu ku munota wa 80 w’umukino.  Uwiduhaye Aboubakar niwe watsinze igitego cy’ impozamarira ku ruhande rwa Heroes.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gushimangira umwanya wa kabiri, aho yagize amanota 28, ikaba iri inyumaho amanota 3 ku ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Police FC 2-2 Mukura VS

Uyu niwo wari umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali saa saba z’amanywa, warangiye amakipe aguye miswi ibitego 2-2 nyuma yuko Iradukunda Bertrand afashije cyane Mukura kubona inota rimwe.

Police FC yari mu rugo niyo yatangiye umukino neza ifungura  amazamu hakiri kare ku munota wa 2’ ku gitego cyatsinzwe na Songa Isaie nyuma y’uko Nshuti Savio Dominique yari ateye umupira umunyezamu wa Mukura akawukuramo bityo Songa yungamo.  Songa Isaie yongeramo ikindi gitego ku munota wa 38’. Bajya kuruhuka Police Fc ariyo iyoboye.

Mu gice cya kabiri, ku ruhande rwa Mukura umutoza Tony Hernandez yakoze impinduka, Ndizeye Innocent yasimbuwe na Munezero Dieudonne, Lomami Frank aha umwanya  Abdoul Muniru,  Ntwari Evode yasimbuwe na Mbazumutima Mamadou.

Mu gihe Haringingo Francis wa Police FC, yakuyemo Mpozembizi Mohammed wakinaga inyuma iburyo ashyiramo Mucyo Derrick, Mico Justin asimburwa na Olivier Usabimana mu gihe Songa Isaie yasimbuwe na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Igice cya kabiri Mukura yakinnye umupira mwiza ishaka kwishyura, icurika ikibuga isatira cyane Police Fc byanatumye ku munota wa 66 Muniru Abdul wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego cya mbere cya Mukura ku burangare bwa ba myugariro ba Police Fc, mu gihe ku munota wa 88 Iradukunda Jean Bertrand yahagurukije abafana ba Mukura atsinda igitego cyiza cyane cya kabiri cyo kwishyura , nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Police FC agatera ishoti rikomeye cyane mu izamu. Byatumye iminota 90 y’umukino irangira amakipe agabanye amanota.

Kunganya uyu mukino byatumye Police Fc isigara kuko Rayon Sports yahise iyirusha amanota abiri, ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

Police FC XI: Habarurema Gahungu Emmanuel (GK.1), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Moussa Omar 15, Nsabimana Aimable (C.13), Eric Ngendahimana 24, Munyakazi Yussuf Lule 20, Mico Justin 10, Iyabivuze Osée 22, Nshuti Dominique Savio 27 na Songa Isaie 9

MVS XI: Iratugenera Edouard (GK,22), Hassan Rugirayabo 5, Mutijima Janvier 3, Ngirimana Alex 15, Olih Jacques 19, Ramadhan Niyonkuru 23, Gael Duhayindavyi (C,8), Ndizeye Innocent 7, Lomami Frank 14, Ntwari Evode 10 na Iradukunda Jean Bertrand 17.

Dore uko imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona yarangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2019

APR FC 3-2 Gasogi United
Bugesera FC 0-0 Musanze FC
Etincelles FC 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-0 Kiyovu SC

Ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2019
AS Kigali 1-2 Gicumbi FC
Marines FC 0-0 Espoir FC
Police FC 2-2 Mukura VS
Heroes FC 1-4 Rayon Sports FC 


Urutonde rwa shampiyona rwerekana uko amakipe ahagaze ku munsi wa 13 w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND