RFL
Kigali

Gor Mahia ivugwamo ibirarane by'abakinnyi yashyizeho umutoza mushya wo kuyifasha ku mukino wa APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/11/2020 12:01
0


Nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' ihagaritse Umunya-Brazil utoza ikipe ya Gormahia, Robertinho, kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa, iyi kipe ntiyazuyaje yahise itangaza umutoza mushya uzayifasha ku mukino bafitanye na APR FC mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Champions League.



Harabura iminsi ine gusa kugira ngo umukino ubanza uzahuza APR FC na Gormahia ukinwe, uyu mukino ukaba uteganyijwe kuzabera i Kigali Tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, ni bwo byatangajwe ko CAF yanze ibyangombwa by’uyu munya-Brazil wagejeje Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederations Cup mu 2018 asezereye Gormahia mu matsinda.

CAF yatangaje ko nyuma y'igenzura ryakozwe, yasanze nta byangombwa byemerera Robertinho gutoza imikino nyafurika afite,  ni ukuvuga License A cyangwa B ya UEFA cyanga iya CAF ahubwo basanze afite ibyangombwa byo muri Brazil.

Byavugwaga ko Zico wahoze yungirije Dylan Kerr ariwe uzafasha iyi kipe mu mikino nyafurika, mu gihe Gor Mahia itegereje ko ikibazo cya Robertinho gikemuka, dore ko yamaze gutanga ubujurire muri FIFA.

Gusa nyuma y'amasaha make abafana n'abakunzi b'iyi kipe bari mu gihirahiro, bibaza uzatoza iyi kipe mu mikino nyafurika dore ko n'umwungiriza wa Robertinho, Patrick odhiambo nawe nta byangombwa bimwemerera gutoza iyi mikino afite, ubuyobozi bw'iyi kipe bwasohoye itangazo rivuga ko Sammy ‘Pamzo’ Omollo nk’umutoza w’agateganyo uzayitoza muri iyi mikino Nyafurika.

Sammy ‘Pamzo’ Omollo uzaba atoza Gormahia ku mukino wa APR FC asanzwe atoza ikipe ya Posta Rangers.

Umuyobozi wa Gormahia yagize ati “Twamaze kwemeza Sammy Omollo ko aba umutoza wacu w’agateganyo ku mukino tuzakina mu Rwanda mu gihe turi gushaka uko dukemura ikibazo cy’umutoza wacu muri CAF”.

Gor Mahia igiye gukina na APR FC ivugwamo ibirarane by’imishahara ku bakinnyi bari bayisanzwemo ndetse n’abashya bari kubaza umushahara w’ukwezi gushize.

Ubuyobozi bwa Gormahia bwatangaje ko bakomeje guhiga amafaranga y'urugendo, aho yemeje ko bakeneye miliyoni 4 z’amashilingi (asaga miliyoni 36 Frw).

Biteganyijwe ko Gor Mahia izahaguruka muri Kenya ku wa Gatatu, aho iyi kipe izahita ijya mu kato ka COVID-19 umunsi umwe.


Omollo afite ibyangombwa bya CAF bimwemerera gutoza imikino nyafurika

Omollo yari asanzwe atoza ikipe ya Posta Rangers






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND