RFL
Kigali

Gorilla FC yabonye umutoza mushya ubizobereyemo imyaka 26

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2021 16:59
0


Sogonya Hamis uzwi nka Kishi watoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo na Kiyovu Sport, yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC mu gihe cy’umwaka.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, nibwo Gorilla FC yemeje Sogonya nk’umutoza wayo mushya asimbuye umunya-Guinea, Sekou Sampore wirukanwe nyuma y’ubwumvikane bucye yagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe.

Gorilla FC iri mu makipe ahagaze nabi muri shampiyona y’uyu mwaka, aho mu mikino 7 imaze gukinwa itaratsinda umukino n’umwe, ndetse ikaba yaratsinzwe imikino myinshi kuruta iyo yanganyije.

Mu kuvugutira umuti iki kibazo cy’umusaruro mubi, ubuyobozi bwa Gorilla FC bwahisemo guha akazi Sogonya Hamis uzwi nka Kishi, ufite ubunararibonye mu mupira w’amaguru by’umwihariko muri shampiyona y’u Rwanda.

Kishi watangiye ubutoza mu 1995, yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Espoir, Kiyovu, Les Citadins (yatwaranye nayo igikombe cy'amahoro cya 2001) Police FC, Flash FC (yavuyemo Muhanga), Etincelles, Amagaju na Kirehe FC.

Bivuze ko Kishi amaze imyaka 26 mu mwuga w’ubutoza, aho yizeweho kuzahura umusaruro wa Gorilla FC wari warazahaye.

Mu mikino irindwi ya shampiyona Gorilla imaze gukina uyu mwaka, yanganyije itatu itsindwa ine, ikaba ifite amanota 3/21, ikaba yicaye ku mwanya ubanziriza uwa nyuma wa 15 mu makipe 16.

Kishi yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC mu gihe cy'umwaka umwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND