RFL
Kigali

Gutangira imyitozo nyuma si urwitwazo, turashaka igikombe cya shampiyona - Guy Bukasa utoza Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/11/2020 12:31
0


Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Guy Bukasa, ashimangira ko kuba iyi kipe yaratangiye imyitozo nyuma bidasobanuye ko izagira umusaruro mubi kuko yatunguwe n'uburyo abakinnyi be bahagaze, avuga ko ari abanyamwuga cyane kuko bameze nk'abatarigeze bahagarika Imyitozo, ashimangira ko gahunda ari igikombe cya shampiyona umwaka utaha.



Rayon Sports imze iminsi ine mu myitozo aho ikorera ku kibuga cyo mu nzove, ikorana n'umutoza mukuru Guy Bukasa, abakinnyi basanzwe ndetse n'abashya mu ikipe.

Bukasa yishimira urwego abakinnyi be bariho, ndetse akaba yaranatunguwe cyane no kubona nta mukinnyi n'umwe urengeje ibiro bisabwa kuko mu rwego rw'imbaraga bameze neza cyane.

Kuba yaratangiye imyotozo nyuma y'andi makipe, Bukasa avuga ko ibyo atabibonamo ikibazo ndetse ko bitaba urwitwazo kuko bafite igihe gihagije cyo klwitegura kandi yemeza ko afite abakinnyi beza bazatanga ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports umwaka utaha w'imikino.

Yagize ati"Kuba twaratangiye imyitozo nyuma ntabwo mbibonamo ikibazo, ahubwo icy'ingenzi nicyo tugomba gukora mu gihe dufite cy'imyitozo kizatuma duhatanira igikombe cya shampiyona kuko turi ikipe nziza kandi izatanga ibyishimo mu mwaka utaha w'imikino".

"Natunguwe n'urwego abakinnyi bariho! Ni abanyamwuga kuko ntibigeze bongera ibiro, ibizamini byose twabahaye barabitsinze, twiteguye neza, kandi abakinnyi bameze neza".

Agaruka ku mvune ya sugira Ernest, Bukasa yavuze ko yaganiriye n'umutoza ndetse n'umuganga w'Amavubi bamuha amakuru y'imvune ya Sugira,  banatanga inama zamufashije gukira vuba nyuma yo kuva mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, agatangira imyitozo muri Rayon Sports.

Rayon Sports kandi iri kwitegura umukino wa gicuti izakina mu mpera z'iki cyumweru n'ikipe ya Alpha yo mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi barimo Sadjat, Manace Mutatu na Jean Vital Ourega ni bam,we mu bari kugaragaza urwego ruri hejuru cyane mu myitozo.

Bukasa yatangaje ko ikipe ye yiteguye guha ibyishimo Abafana n'abakunzi bayo umwaka utaha w'imikino

Ourega wavuye muri TP Mazembe ni umwe mu bari kugaragaza urwego ruri hejuru mu myitozo ya Rayon Sports

Sugira Ernest ameze neza mu myitozo ya Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND