RFL
Kigali

Haji Manara wa Simba SC yakoze ubukwe bw'akataraboneka muri Tanzania - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2020 12:25
0


Umuvugizi w’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Haji Manara, usanzwe uzwiho kugira imvugo isesereza cyane mukeba Yanga Africans, yakoze ubukwe budasanzwe mu mujyi wa Dar Es Salaam mu cyumweru gishize.



Mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Abayobozi, Abakinnyi n'abatoza ba Simba SC ndetse na bamwe mu ba Yanga Africans bahora bahanganye, Manara yasabye anakwa umukunzi we yiyemeje kubana nawe akaramata.

Ibi birori byabaye ku wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, bibira mu mujyi wa Dar Es Salaam aho uyu mugabo ukunzwe cyane n'abanya-Tanzania byumwihariko abafana ba Simba SC, asanzwe atuye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Manara yashimiye abamushyigikiye bose muri ibi birori, abizeza ko urugo rwe ruzaba rwiza kandi rukanaba intangarugero muri byose.

Haji Manara ni umwe mu bagabo bagira imvugo ikakaye cyane cyane igasesereza mukeba wa Simba, Yanga Africans batajya imbizi na rimwe, n'umwe mu bantu bakunda kwifashishwa mu bukangurambaga mu bikorwa bitandukanye mu gihugu cya Tanzania kubera imvugo yuje amagambo areshya cyane akunda kugira.

Haji Manara n'umukunzi we biyemeje kubana akaramata

Byari ibirori bikomeye cyane ku muryango wa Manara

Byanagezeho abageni bacinya akadiho

Umutoza mukuru wa Simba SC yari yaje gushyigikira Manara

Umuryango mugari wa Simba SC wari mu birori by'umuvugizi wabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND