RFL
Kigali

Hatahuwe umukino wabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus mu Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/03/2020 13:18
0


Giorgio Gori uyobora Umujyi wa Bergamo mu Butaliyani, yavuze ko umukino wa Atalanta na Valence muri UEFA Champions League ari wo wabaye intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi byumwihariko muri Espagneno mu Butaliyani.



Uyu muyobozi yatangaje ko uyu mukino wa 1/8 muri UEFA Champions League, Atalanta yakiriyemo Valence kuri San Siro tariki ya 19 Gashyantare, warebwe n’abafana ibihumbi 44 mu Mujyi wa Milan, ariwo wakwirakwirijwemo icyorezo cya Coronavirus, umubare mwinshi uyisigarana mu Butaliyani undi mubare uyijyana muri Espagne.

Uyu mukino warangiye Atlanta inyagiye Valence ibitego 4-1, uyu muyobozi asanga ibyishimo by’abafana bari bavuye San Siro byaratumye umubare wabanduye iki gihe ari munini cyane.

Ikinyamakuru Marca cyandikirwa muri Espagne cyatangaje ko Giorgio abinyujije ku rubuga rwa Facebook, yavuze ko Uwo mukino ari wo ntandaro y’icyorezo cya Coronavirus mu Butaliyani.

Yagize ati “Icyo gihe ntitwari tuzi ibyabaga.Niba virusi yari imaze gukwirakwira, abafana ibihumbi 40 bagiye i San Siro baranduye. Nta muntu n’umwe wari uzi ko virusi yari imaze gukwirakwira muri twe”.

“Benshi barebye umukino begeranye, muri iryo joro habaye gukoranaho hagati yabafana".

Kuri ubu ikipe yose ya Atalanta iri mu kato nyuma y’uko umunyezamu Marco Sportiello yanduye coronavirus.

Ni mu gihe mu cyumweru gishize, Valencia yavuze ko abarenga kimwe cya gatatu cy’abakinnyi bayo ndetse n’abatoza, banduye Coronavirus kuva bavuye mu Butaliyani.

Ibikorwa byose by’umupira w’amaguru w’ababigize umwuga mu Burayi byarahagaritswe kubera Coronavirus.

U Butaliyani ni cyo gihugu kimaze kugira abantu benshi bahitanywe n’iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa.

Abantu barenga 6820 bamaze gupfa mu Butaliyani bazize Coronavirus mu gihe 2991 ari bo bamaze gupfa muri Espagne.


Umukino wa Atlanta na Valence niwo wabaye intandaro y'ikwirakwira rya Coronaviru i Burayi


Abakinnyi ba Atlanta bishimira intsinzi babonye kuri uyu mukino


Umukino wo kwishyura wabaye nta mufana numwe uri ku kibuga


Umuyobozi w'umujyi wa Bergamo Gori yemeza ko intandaro ya Coronavirus mu Butaliyani ari umukino wa Atlanta na Valence





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND