RFL
Kigali

Havumbuwe agakoresho kazajya kamenyesha uwo mwashakanye ko ushaka gukora imibonana mpuzabitsina

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/02/2019 7:30
0


LoveSync ni agakoresho kavumbuwe n’abanyamerika gafasha kumenyesha uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe ko ushaka gukora imibonanao mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda kubabazwa no guhakanirwa kandi winginze.



Kickstarter ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2019, bugamije gukangurira abatuye isi gukoresha aka gakoresho kagufasha kumenya niba umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye yifuza ko mukorana imibonano mpuzabitsina. Mu minsi 3 gusa, hamaze kwinjira ibihumbi bine by'amadolari y’Amerika  aturutse mu bantu 84 bifuza kugakoresha.

Aga gakoresho gashyirwa ku ruhande ku gitanda cy’abashakanye cyangwa ababana nk’umugore n’umugabo kuri buri ruhande iburyo n’ibumoso. Aka gakoresho gakoze mu buryo hariho akantu uzajya ukandaho ushaka kubwira umukunzi wawe (uwo mwashakanye cyangwa undi mubana nk’umugore n’umugabo) ko wifuza gukorana imibonano mpuzabitsina nawe. 

Iyo mwese mukanze kuri aka gakoresho gacana amatara afite ibara ry’icyatsi kibisi yerekana ko mwese mwifuza gukorana imibonano mpuzabitsina, ibyo abakoze aka gakoresho bavuga ko byoroshya mu gutangira igikorwa nyirizina.

Aka gakoresho kagamije gufata amahirwe hanze y’amahirwe ku buryo wakwegera umukunzi wawe ntarwikekwe ufite rwo kwangirwa gukorana nawe imibonano mpuzabitsina. Abakoze aka gakoresho babiri bashakanye barimo Ryan na Jenn Cmich  batangaje ko bari baratakaje ibyishimo by’urukundo mu myaka 15 yose ishize, kuri ubu igisubizo cyabo bakibonye mu gukoresha aka gakoresho.

Ryan

Ryan na Jenn Cmich bavumbuye agakoresho ka LoveSync

Icyakora benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye aka gakoresho LoveSync bemeza ko kazakuraho uburyo karemano bwo gusaba imibonano mpuzabitsina hagati y’abakundana cyangwa ababana nk’abashakanye kandi bidakwiriye. Hari n’abavuga ko amadolari y’Amerika 57 kuri buri gakoresho, bagereranije nuko gakoreshwa gusa nyirako asaba umukunzi we cyangwa uwo yashakanye nawe gukora imibonana mpuzabitsina ari mesnhi cyane.

Biteganijwe ko ubu bukangurambaga nibugenda neza taliki ya 13 Werurwe uyu mwaka hazaba hamaze gusarurwa 5,700$ by’amadolari y’Amerika abaguze utu dukoresho twa LoveSync batangire kuduhabwa kuva mu kwa munani uyu mwaka.

Src: Business insider.gh






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND