RFL
Kigali

Hitezwe abanyamahanga bazitabira igitaramo cya Burna Boy; amwe mu matike yarashize

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2019 19:37
0


Amur Abineza Umukozi mu kumenyekanisha ubukerarugendo [Visit Rwanda], yatangaje ko hari bamwe mu banyamahanga bo muri Afurika biteguye kwakira bitabiriye igitaramo umunya-Nigeria Burna Boy agiye gukorera i Kigali kuya 23 Werurwe 2019.



Burna Boy azakorera igitaramo 'Burna Boy xperience" muri Intare Conference Arena i Rusororo avuye gutaramira muri Uganda kuya 22 Werurwe 2019. Yavutse yitwa Damini Ogulu amenyekana nka Burna Boy. Ni umunyamuziki ugezweho mu ndirimbo zitandukanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Werurwe 2019 muri Intare Conference Arena, Entertainement Factory yateguye iki gitaramo ndetse n’abaterakunga Rwandair, Visit Rwanda, Heineken n’abandi bavuze byinshi kuri iki gitaramo n’impamvu bafatanyirije hamwe kuzana uyu muhanzi ukunzwe na benshi.

Mathew Rugamba Umukozi muri Entertainment Factory yavuze ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo igitaramo kizagende neza kandi ko bari gutekereza uburyo uyu muhanzi ageze mu Rwanda yaganira n’itangazamakuru ndetse n’abandi babyifuza.

Ati “Ikintu cya mbere turi gutegura gukora ni uko igitaramo kigomba kugenda neza. Ubu turi gusoza imyiteguro kandi turi gukora uko dushoboye kugira ngo Burna Boy azakore igitaramo cyiza.

“Turatekereza n’uburyo twashyiraho aho abantu bashobora kuzaganira nawe cyangwa se itangazamakuru. Turashaka ko Burna Boy azasiga isura nziza mu Rwanda.”

Mu gihe hari bamwe mu bahanzi bo mu mahanga batumirwa bakaririmbira kuri ‘CD’, Rugamba yavuze ko  Burna Boy azaririmba umuziki w’umwimerere kandi ko azagera i Kigali ari kumwe n’itsinda ry’abantu batandatu bazamufasha.

Rugamba Umwe mu bakozi ba Entertainment Factory asobanura ibijyanye n'iki gitaramo.

Kubijyanye n’uko Burna Boy ashobora kurangwa n’umunaniro ku rubyiniro bitewe n’uko azagera mu Rwanda avuye muri Uganda mu gitaramo, avuga ko nta mpungenge bafite kuko “Burna Boy ari umunyamwuga kuburyo azakora ibyo asabwa”.

Yahishuye y’uko bamutumira bamweretse itariki bashaka ko azakoreraho igitaramo, abizeza ko ‘yiteguye kandi azakora igitaramo cyiza’. Ngo nta kibazo bafite cy’uko azitwara mu Rwanda kuko asanzwe akora ibitaramo by’uruhererekane kandi akitwara neza muri buri gihugu agezemo. 

Ni ku nshuro ya mbere Entertainment Factory itegura ibitaramo mu Rwanda bavuga ko  bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo bazagirirwe icyizere cyo kuzana n’abandi bahanzi bakomeye. Igizwe n’abantu batanu; Mathew Rugamba, Dereck Kyaru, Kevin Rugamba ndetse na Arnold Kwizera.

Amur Abineza Umukozi mu kumenyekanisha ubukerarugendo [Visit Rwanda],

Amur yavuze ko kuza ku muhanzi mu Rwanda hari icyo bifasha mu isura y’ubukerarugendo. Ati “ Kuza umuhanzi mu Rwanda hari icyo bifasha mu guteza imbere ubukerarugendo….Hari amakuru dufite y’uko hari abantu bagiye kuza bavuye mu bindi bihugu iyo niyo ‘basic tourism’ ya mbere n’abari Uganda batazabasha kumubona hari abagiye kuza hano hari abagiye kuzava Zimbabwe, Tanzania na Kenya..”

Yatanze urugero avuga ko ubwo Chris Brown yakoreraga igitaramo mu Kenya hari abanyamahanga benshi bagiye muri iki gihugu bashaka kwitabira igitaramo cye.

Patrick Samputu umuyobozi mukuru mu bijyanye no gutera inkunga (Bralirwa),

Samputu yavuze ko bateye inkungu iki gikorwa kuko ari igikorwa kidasanzwe kandi ko Burna Boy ari icyamamare cyo kimwe na Heineken ku Isi yos.

Ati “Iki gikorwa twese tugihuriyeho…Heineken isigaye ikorerwa iwacu. N’amateka!. Iyo tuvuze mu Kinyarwanda amateka mwese murabyumva kubera ko rero ari amateka twahisemo gukorana na bo [Entertainment Factory].

“Mushobora kuvuga ngo ni ubwa mbere bakoze iki gikorwa ariko si ubwa nyuma.Twebwe impamvu twahisemo ni uko ari igikorwa kidasanzwe.”

“Burna Boy nk’uko yabivuze ni icyamamare n’iki kinyobwa [Heineken] na cyo n’icyamamare ariko kubera ko gisigaye gikorerwa iwacu twasanze nta kintu twaha abakunzi ba Heineken kitari kubereka icyo cyamamare."

Hateguwe imodoka ku munsi w’igitaramo zizaba ziri kuri sitade Amahoro aho zizajya zitwara abantu zibajyana i Rusororo nyuma y’igitaramo zibagarure. Kugeza ubu kandi amatike yo mu myanya y’icyubahiro yamaze gushira.

Ibiciro bisanzweho bwo kwinjira muri iki gitatamo ni 10 000 Frw uguze tike hakiri kare. Kugura tike ku munsi w’igitaramo ni 15 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro uguze tike hakiri kare ni 25 000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 30 000 Frw. Muri Vivip uguze tike mbere ni 50 000 Frw na 50 000 ku munsi w’igitaramo.

Burna Boy ategerejwe i Kigali mu gitaramo kuya 23 Werurwe 2019.

Kwizera Arnaud Umwe mu bakozi ba Entertainment Factory.

Umwe mu bashinzwe gutwara abantu muri iki gitaramo.

Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri Intare Conference Arena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND