RFL
Kigali

Ibaruwa ifunguye yandikiwe MINISPORTS na FERWABA nyuma ya Afrobasket2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/09/2021 17:18
2


Umukunzi w’umukino wa Basketball na Siporo muri rusange, yandikiye ibaruwa ifunguye ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, asaba impinduka mu mitoreze y’iyi kipe, kuko yagaragaje urwego rudashimishije muri Afrobasket2021, kandi abakinnyi bashoboye.



Iyi baruwa yanditswe na Mutore David wakinnye uyu mukino igihe kitari gito, iragira iti:

Nitwa Mutore David, nkaba ndi Umunyarwanda n’umukunzi w’ikipe y’Igihugu ya Basketball na sport muri rusange. Umukino wa Basketball narawukinnye kugeza ku rwego rwo gukinira ikipe ya Université nigagaho. Nkaba kandi nkurikira n’imikino Mpuzamahanga yawo, na champiyona ikomeye ku Isi yawo izwi nka NBA.

Ndashaka kuvuga gato aho umukino wa Basketball ugeze ku Isi, aho ikipe yitoje neza yanatsinda ayahoze adakorwaho mbere. Natanga urugero rw’aho nk’ikipe ya Nigeria iherutse gutsinda iya Amerika (USA) mu mukino wa gicuti, kandi abawukurikira kenshi bazi ko byibura mu bakinnyi icumi ba mbere ku Isi haba harimo umunani ba Amerika. Ndetse n’igikombe cy’Isi giheruka cya 2019 cyatwawe n’ikipe ya Espagne. Si aho gusa kuko abakurikira zone ya gatanu duherereyemo bazi uko ikipe ya Misiri yajyaga itsinda izirimo zose biyoroheye cyane atari ko bikimeze ubu.

Nyuma yo kubona ubushobozi bw’abakinnyi ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ifite, nkurikije ko kandi ikipe yadutsinze ikatubuza gufata umwanya wa mbere mu itsinda iturushije amanota umunani gusa yabashije kugera muri 1/2, mu gihe nabonye twaragize ikibazo cy’imitoreze mibi,  mbona twakagombye kuba twarageze mu byiciro bikurikira kurenza aho twagarukiye, bityo nkaba mbona igihe cyo gushimira umutoza ngo yaragerageje cyakagombye kuba cyararenze kuko nta kindi kibura ngo tubone intsinzi.

Muri rusange turashimira ishyaka abakinnyi bagaragaje, ariko ngasanga barabuze imitoreze myiza ngo bagere kure harenzo aho bageze.

Amwe mu makosa y’imitoreze itari myiza ikipe yagaragaje natangaho urugero ni aya akurikira:

1.   Mu kuzibira ngo udatsindwa (defense) barahuzagurikaga cyane, bagakora ikosa udashobora gusangana indi kipe ikomeye iyo ariyo yose, aho abakinnyi bageze kuri batatu bata abo bari bafashe bakajya kwaka umupira wo gukina umukinnyi umwe bamusanze mu rubuga rwe, bakaza abareba mu maso mu busanzwe bizwi nka 'Pressing' ariko byakorwaga nabi cyane. Ingaruka byagiraga ni uko uwo mukinnyi yahitaga aha umupira wo gukina bagenzi be bari bafashwe na ba bandi baje bamusanga, ugasanga batsinze amanota aboroheye cyane.

2.   Kutamenya gukoresha neza abakinnyi afite, aho wasangaga akuramo Ibe cyangwa Gasana bakamara umwanya muremure hanze, mu gihe byagaragaraga ko ibyo batanga mu kibuga nta wundi musimbura wabyo uhari. Natanga urugero kuri Ibe mu gihe twakinaga na Cape verde, kumukuramo mu gace ka kane kandi nta kibazo cy’amakosa afite cyangwa byamunaniye, ari byo byatumye umukinnyi wa Cape verde muremure cyane witwa Tavarez (22) atugora cyane. Mu gihe mu yandi makipe akomeye tubona iyo bafite umukinnyi ukomeye udafite umusimbura bagerageza bagashaka uko yakina iminota myinshi ishoboka ndetse rimwe na rimwe yose, banyuze mu nzira zo kwaka akaruhuko (time out).

3.  Kudaha Nshobozwanumukiza icyizere ngo abe yamubanzamo cyangwa akine iminota myinshi, mu mukino wa Guinea wo gukuranywamo. Abenshi babonye ibyo Nshobozwanumukiza yakoze mu mukino wa Cape verde, aho yagiyemo ukabona ateye ishyaka bagenzi be bigatuma tubigaranzura hafi kubatsinda, ariko natunguwe n’uko mu mukino wa Guinea n’ubundi umutoza yamubanje hanze ndetse akaza kumushyiramo atinze, kandi nabwo agiyemo agahindura ibintu. Ikindi ni uko Nshobozwanumukiza we na Kenneth Gasana bakora ibintu utapfa gusangana benshi, byo kugerageza gucenga winjira aho batsindira (penetration), bituma abakinnyi muhanganye batangira guta abo bari bafashe bigaha umwanya abo mubana wo guhagarara neza bagatsinda ntawubabangamiye. Ku bw’ibyo nkaba nsanga yagakwiye gukina umwanya muremure ushoboka.

4.   Kudakoranira ibyo bita ama screen (écran) ahagije, cyane cyane kuyikorera abakinnyi bafite umupira wo gukina mu gihe ashaka kwinjira (penetration) aho usanga mu mikino ikomeye bikorwa cyane, kandi nyamara bigira akamaro natwe twanabishobora.

5. Kwirundira ku mukinnyi muhanganye ugerageza kwinjira, mukamukurikira mwese mugasiga abo mwari mufashe. Ingaruka ni uko abakinnyi bakomeye bababeshyaga ko bagiye kwinjira cyangwa gutera mu nkangara (to shoot), hanyuma bamwirundaho agahereza uwo bakagombye kuba bafashe. Abasanzwe bareba amakipe akomeye, babona ko n’iyo umukinnyi agucitse, mugenzi wawe akwakira nawe ugahita wihuta ufata uwo yari afashe bitajemo akavuyo no guhuzagurika nk’uko twe twabibonaga.

6.  Kudakoresha uburyo butandukanye bwo gutsinda mu gihe ubundi buri kugorana. Urugero ni nko gukora 'Quick transition' icyo wakwita 'Counter attack' mu mupira w’amaguru, aho bamwe bahita biruka vuba vuba bakajya gutsinda bagenzi babo, bagahita bamuhereza umupira imbere badatinze.

7.   Kudatoza abakinnyi uburyo abandi bakoresha. Urugero ni nko mu kwirinda amakosa yitwa 'Offence foul' usanga ari menshi muri iri rushanwa, bitandukanye n’andi akomeye, mu gihe bashaka kwinjira (penetration) bakaba bakwiga gukora nk’icyo bita 'Euro step' cyangwa mu gihe ushaka gushyira mu nkangara kandi bagufashe, bakaba bakwiga gukora n’icyo bita 'Step back'.

Ibi mvuze ni bicye muri byinshi nshobora kuvuga, kandi ntabwo ari ibintu bisaba ko ugira abakinnyi b’ibihangange n’ubwo n’abacu batoroshye ngo ubikore, ahubwo ni utuntu ducye umutoza mwiza yatoza buri wese ugeze kuri ruriya rwego, no kumenya gukoresha neza abo afite ibintu mbona uyu mutoza dufite adakora neza.

Murakoze

Mutore David 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiza2 years ago
    Ntabwo analysis yawe siyo imitoreze nta kibazo ifite ahubwo hari abakinnyi bamwe niveau yabo iri hasi.Sinon Coach dufite ni umuhanga
  • Fi2 years ago
    Critique nziza kbs





Inyarwanda BACKGROUND