RFL
Kigali

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida wa Rayon Sports uhanganye n’ibibazo by’urusobe mbere y'uko shampiyona itangira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/08/2021 11:16
1


Umukunzi akaba n’umufana w’akadasohoka w’ikipe ya Rayon Sports, yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele, ikubiyemo umuburo, imukomeza ndetse inamusobanurira byimbitse ikibuga arimo n’uburyo agomba kugikiniramo agatsinda.



Iyi baruwa iragira iti:

Nitwa Mutimura wa Gasarabwe ka Gashumba, nkomoka iyo muri Nyaruguru y’Abarinda. Ndi Umwenegitori uzira igihunga ngafata iya mbere gutabara aho rukomeye, ntabwo njya nsuna.

Data yabayeho ku ngoma y’umutware Rutaremara, ndetse yari ahatswe neza kuko yari umugaragu mwiza kandi wumvira. Ibi byatumye akunda kuba hafi ikipe y’umutware yavuyemo ‘Amagaju’. Gusa n'ubwo yari ikipe ya sebuja ntiyigeze ayiyumvamo nkuko yiyumvisemo ikipe yaturukaga mu Rukari i Nyanza, yavuyemo iyitwa Rayon Sports.

Data yigeze kunyicaza arambwira ati”Mwana wanjye ndi gutamba mvamo, gusa umutima wawe n’urukundo rwawe uzabiharire Rayon Sports, nta narimwe izabura ishyamba, gusa ntacyo rizayitwara kubera ko ari ikipe twese abanyarwanda dufiteho ijambo, ikikurimo uzakivuge uruhure umutima ariko ntuzayigambanire cyangwa ngo ugambirire icyayisenya nubwo abayicura bufuni na buhoro batazabura, uzarwane kigabo mwana wanjye”.

Guhera icyo gihe, ku myaka 11 natangiye kumva impumuro ya Rayon Sports, urukundo no guharanira ishema ryayo binzamukamo ijoro ryose, bukeye negera data ndamubaza nti, ‘ese dawe igihe nikigera nkabona ngiye gutsindwa nsumbirijwe nzakore iki? 

Yansubije agira ati “Mwana wanjye ukivuka niyumvisemo ko uzaba umugabo, ugahagarara mu mwanya wanjye n’umuryango wa Nyakayonga, icyo gihe nikigera uzafunge amaso yawe urangamire ikirere, uhumeka ubugira kabiri, ukore icyo umutima uzagutegeka, uzaba uri gusatira intsinzi ya nyayo, ikosa ni ugusubira inyuma, uzatera intambwe cumi rubanda bazagukomera amashyi”.

Imyaka ibaye mirongo neguriye umutima wanjye Rayon Sports, nabonye byinshi, nayikozemo byinshi, nzimo byinshi kurusha benshi, none rero Nkumburwa y’uruhanga rw’uruhehemure n’inziga ku maso, nkundira nkuramukirize iyi kipe yanyuze imitima y’abanyarwanda bigatera ishyari benshi bigatiza umurindi ba rusahuzi.

Nkumburwa ntuzasune, ntuzatitizwe n’imvura igwa ishyanga, ibyo umaze kubona ni bicye kuko umurozi ntakura mu ruge. Amagambo aguca intege ntuzabura kuyumva kugeza ubwo uzahaguruka kuri iyo ntebe umunyabibazo akagusimbura, abakurwanya bitwikiriye igicu cy’umwijima uzahura nabo igihe cyose, shikama kigabo uhangane nabo kuko burya ntacyo baba bibereyeho uretse gutera imigeri nk’uri gusezera iby’Isi, ntuzasune.

Ntuzaterwe ubwoba n’abakoreshwa bagahimba bakavuga n’akari imurori kubera amaco y’inda, erega n’abo ni abanyarwanda! Ejo nawe muzicarana mujye inama muhuje umugambi kuko bahinduka nk’igicu.

Mbere aha nabonye Mutarambirwa akubiswe inshuro azira umugambi wo gushyira ku kiziriko ba rusahurira mu nduru, urusaku rwumvikana iyo mu mwonga, bati”Wari udufashe ku munwa gacogore”!

Ubwitonzi, ubushishozi n’umurava ufite uzabikoreshe ugarurire umucyo imitima yijimye, ukomeshe za Ndangamirwa zigize nyamugenda mu b’imbere.

Iyi kipe ifite ejo hazaza heza, nunkenera nzakwakiriza nkwakirane yombi, Ndi Umwenegitori uzira igihunga ngafata iya mbere gutabara aho rukomeye, ntabwo njya nsuna.

Ndabona ejo heza mu kirere cy’ubururu n’umweru, ndabona akamwemwe mu Banyarwanda, ndumva impundu n’akaruru k’ibyishimo kuri mwene kanyarwanda, reka ibi tubigire impamo, dufite byose mu biganza byacu kandi turashoboye.

Umuco mubi wo gusuna tuwuharire ibyo bigarasha, dukataze imbere, ingabo n’icumu mu ntoki, umwitero w’ubururu n’umweru, tururwane nk’Inkotanyi twemye.

Ndagutegereje kandi mpanze amaso impinduka no gushyira mu bikorwa umurongo mwatangiye kuko ari INDASHYIKIRWA.

Reka nsubikire aha, ejo turatangira umwaka w’imikino wa 2021/22, reka tuwutegure uko bikwiye dutekereza cyane ku mitima ibabaye, idaheruka ibyishimo ikeneye gususuruka ikareka gusuhererwa. Abareyo baragukunda kandi baragushyigikiye.

Mutimura wa Gasarabwe ka Gashumba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana eric2 years ago
    Mumakuru murabambere mukomerezaho.





Inyarwanda BACKGROUND