RFL
Kigali

Ibikubiye mu mabwiriza mashya FIFA yahaye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ku ngaruka za Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/04/2020 11:30
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yahaye amabwiriza mashya amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi imirongo ngenderwaho ijyanye n’ingamba zo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzahaza abatuye Isi.



Nyuma y’igihe kitari gito gishize ibikorwa by’imikino byarahagaze mu bihugu hafi ya byose ku Isi, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza ku icyo amakipe ashobora kuzagenerwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bigaragara ko budahagaze neza muri ibi bihe by’iki cyorezo.

Si ibyo gusa kuko hibazwa uko bizagenda igihe amasezerano abakinnyi ashobora kurangira mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 usozwa, ndetse bamwe bakanagaruka ku butumwa FIFA izagenera amashyirahamwe ku bijyanye no gusoza amarushanwa yahagaritswe, yaba amarushanwa y’imbere mu gihugu, ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga amakipe asanzwe yitabira.

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye abanyamuryango bayo kuri iki Cyumweru tariki 19/04/2020, yabamenyesheje zimwe mu mpinduka zatanzwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, amashyirahamwe yabwiwe ko amasezerano y’abakinnyi agomba kurangirana n’igihe umwaka uzarangirira.

Amakipe kandi yagiriwe inama yo kumvikana n’abakozi bayo ku bijyanye n’ibyo bagenerwa birimo imishahara, amakipe akaganira nabo ku buryo nta ruhande ruzabangamira urundi, ndetse bakanafata abakinnyi kimwe muri ibi bihe bitoroshye Isi irimo.

Ibikubiye mu Ibaruwa ya FERWAFA











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND