RFL
Kigali

Ibitego bya Niyomugabo na Usengimana batsinze Espoir byafashije APR FC gusubira ku mwanya wa mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2019 19:38
0


Mu mukino w’umunsi wa cyenda muri ‘Rwanda Premier League’ wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu, APR FC yatsinze Espoir FC ibitego 3-1, bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu yisubiza umwanya wa mbere nyuma y’imikino 9 n’amanota 21.



APR FC yinjiye mu mukino idafite Imanishimwe Emmanuel ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, byabaye ngombwa ko umutoza Erradi abanza mu kibuga Niyomugabo Claude wigaragaje ku rwego rwo hejuru kuko yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, iyi kipe kandi ntiyari ifite myugariro buregeya Prince, mu gihe Espoir FC yo nta kibazo cy’abakinnyi yari ifite.

Wari umukino ufunguye ku mpande zombie aho amakipe yageragezaga kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi, gusa ariko mu gice cya mbere cy’umukino APR FC yihariye umukino ku buryo bugaragara, yaba guhererekanya umupira mu kibuga hagati ndetse no kurema uburyo bubyara igitego.

Espoir Fc yari yambutse ishyamba rya Nyungwe ije gushaka amanota 3 kuri APR FC yari ku mwanya wa kabiri inganya amanota na Police Fc yari ku mwanya wa mbere, ntiyigeze igaragaza ubukana bwayo mu minota 45 ya mbere y’umukino, aho bayisatiriye bayihusha ibitego byinshi ariko ku munota wa 19’ Niyomugabo Claude afungura amazamu, ku mupira n’ubundi myugariro wa Espoir yasaga naho yitsinze iyo udakora kuri Claude, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu minota 10 ya mbere y’igice cya kabiri Espoir Fc yari hejuru cyane kuko yarushije APR Fc inayishyura igitego cyabonetse ku munota wa 55 gitsinzwe na Kyambade Fred.  Nyuma yo kwishyurwa igitego umutoza wa APR  yahise akora impinduka ebyiri zihuse, Byiringiro Rague yasohotse mu kibuga hinjira Butera Andrew mu gihe Rwabuhihi yasimbuye Bukuru Christophe. Izi mpinduka Erradi yakoze zatanze umusaruro kuko guhera ubwo uzamu rya Espoir rysatiriwe cyane rihushwa ibitego byinshi, ibindi birinjira.

Ku munota wa 61 Niyomugabo Claude yatsinze igitego cya kabiri cya APR Fc, naho Danny Usengimana nyuma y’iminota 2 gusa ashyiramo agashinguracumu atsinda icya gatatu, bakomezaguhiga ibindi ariko iminota 90 y’umukino irangira APR FC yegukanye amanota 3 ku ntsinzi y’ibitego 3-1, bituma yisubiza umwanya wa mbere byagateganyo n’amanota 21, mu gihe Police FC itarakina umukino w’umunsi wa 9, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18. Espoir Fc iri ku mwanya wa 9 n’amanota 10 ariko umunsi wa cyenda ushobora kurangira ikisanga ku mwanya wa 14 amakipe ayiri inyuma natsinda imikino yayo.


Wari umukino amakipe yombi yari yakaniye cyane, aha Danny Usengimana yagundaguranaga na myugariro wa Espoir


Abayobozi ba APR FC bari bitabiriye uyu mukino bari kumwe n'umukozi muri FERWAFA


Umutoza Mohamed Erradi wa APR FC ntaba atuje iyo ikipe ye itaratsinda


Abakunzi n'abafana ba APR Fc bari bitabiriye umukino 


Umufana w'akadasohoka wa Espoir Fc yari yaje gukurikira umukino


Umutoza w'ikipe ya Espoir Fc asobanurira abakinnyi uko bahagarara mu kibuga


Niyonzima Olivier Sefu yitwaye neza muri uyu mukino


Myugariro wa Espoir Janvier yari kwitsinda igitego iyo umupira udakora kuri Claude


Niyomugabo Claude ahindukiza umunyezamu wa Espoir ku nshuro ya mbere hari ku munota wa 19


Wari umukino urimo amakosa menshi


Niyomugabo Claude yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC


Espoir Fc yagiye isatirwa cyane muri uyu mukino


Umunyezamu wa Espoir yahindukiye ku nshuro ya gatatu ku gitego cya Danny Usengimana


Danny Usengimana yishimira igitego yatsinze akaba yujuje 5 muri shampiyona


Abatoza ba Rayon Sports bakurikiranye umukino wa APR FC na Espoir FC


Ni umukino wakomereye abakinnyi ba Espoir 

Dore uko imikino y’umunsi wa cyenda yagenze ndetse n’iteganyijwe:
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019

Gasogi United 1-1 Musanze FC (Stade de Kigali)
Kuwa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019
Sunrise FC 4-1 Heroes FC (Nyagatare Stadium)
APR FC 3-1 Espoir FC (Stade de Kigali)
Kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019
Marines FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 15h00)
AS Kigali vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15h00)
Ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019
Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND