RFL
Kigali

Breaking: Igihe ibibazo bya Rayon Sports bizakemukira cyamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/09/2020 10:37
0


Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko ibibazo biri muri Rayon Sports batangiye kubisesengura bahereye mu mizi yabyo, kandi ko umwanzuro uzatangazwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, kandi ukazaba ari umwanzuro ushingiye ku mategeko, utarimo amarangamutima.



Nyuma y’ikiganiro umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yagiriye kuri televiziyo y’igihugu ku cyumweru tariki ya 06 Nzeri 2020, agakomoza ku bibazo biri muri Rayon Sports, aho yavuze ko yizeye Minisitiri wa Siporo, amuharira ibyo bibazo ngo abikemure kandi ko yumvise inzira yabishyizemo ngo bikemurwe ari nziza, ahubwo ko atekereza ko byakemutse.

Nyuma y’iryo jambo rya Nyakubahwa Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, Minisiteri ya siporo yagiranye inama n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo kugira ngo barebere hamwe uburyo bwihuse kandi bunoze bwo gukemura ikibazo cya Rayon Sports.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nzeri 2020, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Minisitiri Munyangaju Aurore yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports batangiye kubisesengura bahereye mu mizi, anizeza abakunzi b’iyi kipe n’abanyarwanda ko mu gihe kitarenze ukwezi biba byose byakemutse.

Yagize ati "Icyo nabwira abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ni uko ikibazo cya Rayon Sports kiduhangayikishije nka Minisiteri, kandi kinahangayikishije izindi nzengo za Leta, kandi vuba aha kiraza kuba cyakemutse mu buryo bukurikije amategeko butarimo amarangamutima".

"Ikibazo cya Rayon Sports twatangiye kugisesengura duhereye mu mizi, kandi twihaye igihe cyo kuba twagikemuye, mu gihe kitarenze ukwezi kumwe tuzaba twagejeje imyanzuro yavuye muri iryo sesengura ku banyamuryango no ku bakunzi bayo. Ikibazo cya Rayon Sports kizakemurwa hakurikijwe amategeko kandi hatarimo amarangamutima".

"Ikindi nabwira abakunzi ba Siporo mu Rwanda ni uko kugira ngo tugire urwego rwa siporo rw’urunyamwuga tugomba kubakira ku bintu bitatu: Kubahiriza amategeko, gukora kinyamwuga no kuba inyangamugayo, ibyo bintu nitubyubahiriza ntitwite ku marangamutima y’abafana tuzagira urwego rwa Siporo rwiza ruteye imbere".

Ibibazo byo muri Rayon Sports bishingiye mu miyoborere bimaze igihe, ariko muri uyu mwaka bikaba byarabaye akarusho biza no kugera ku mukuru w’igihugu ariko bikaba biri kuvugutirwa umuti n’inzego zibishinzwe, mu gihe cy’ukwezi bizaba byakemutse nk'uko Minisitiri wa siporo yabitangaje.

Minisitiri Munyangaju Aurore yatangaje ko mu kwezi kumwe ibibazo bya Rayon Sports bizaba byakemutse

Ibibazo bimaze igihe muri Rayon Sports bigiye kuvugutirwa umuti





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND