RFL
Kigali

IKIGANIRO: Impano idasanzwe ya Karangwa ushushanyisha ikoranabuhanga-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:18/04/2019 10:19
1


Gushushanya ntahatiriza gusa mu bwana bwe yabikoraga kenshi bisa nko gushimisha intekerezo ze, nyuma aho arangirije kubyiga amaze gushinga imizi muri uyu mwuga. Amaze kumenyekana ku izina KEMG nk’izina ry’umwuga gusa amazina yiswe n’ababyeyi ni Karangwa Emmanuel.



Yaganiriye na Inyarwanda atubwira uburyo akoresha bwo gushushanyisha ikoranabuhanga.  Ni umusore ukora umwuga w’ubugeni wibanda mu gushushanya amazemo imyaka isanga itatu. Karangwa Emmanuel gushushanya ni ibintu yakuze akora ndetse mu ishuri yakundaga gushushanyiriza abandi bana ndetse abarimu bakundaga kumwifashisha mu gushushanya imfashanyigisho. Ibi bigatuma bamusaba kuzabikomeza ndetse abarimu bamwe bakamushishikariza kuzajya kubyiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Karangwa ni umwe mu banyeshuri bize ku Nyundo aho avuga ko ari ho impano ye yashingiye imizi akaba kabuhariwe mu gushushanya, aho kuri we avuga ko iyo atabona amahirwe yo kuzajya kwigayo bitari koroha kuzakora uyu mwuga. Yagize ati: “Uyu mwuga nawinjiyemo mbifashijwemo no kuba naragiye kuwiga, ndangije kuwiga ni bwo nahise nkomeza kuwukoramo nta kindi mbifatanyije. Mu by'ukuri maze kongera ubumenyi natangiye gukora ibihangano biri ku rwego rwo hejuru.” 


Karangwa yakomeje gukoresha impano ndetse iza gukura

Bimwe mu byo Karangwa akora harimo Sculpture art, Portrait Painting, Digital Art n’ibindi, gusa muri iyi minsi uyu munyabugeni kabuhariwe ari kwibanda kuri Digital Art ari nabyo yadusobanuriye ko ibihangano byinshi ari gukora muri iyi minsi ari ibyo muri Digital Art kuko abona ko abantu benshi ari byo bari kwitabira cyane.

Digital Art ni uburyo bwo gushushyanya ukoresheje ikoranabuhanga, aho n’ikaramu ishushanya nayo ubwayo ikoresherezwa ku kirahure cya mudasobwa. Karangwa yatubwiye ko bimufata igihe gusa ifoto imwe imutwara amasaha atandatu. 


Umunyabugeni Karangwa yaduhishuriye ko ifoto za ‘Digital Art’ arizo abantu bari gukunda cyane.

Karangwa avuga ko imbogamizi yagiye ahura nazo akenshi na kenshi ari kuba yarabuzwaga n’ababyeyi gukora ibikorwa byo gushashyanya, ubu imbogamizi ikomeye ni uko abantu batarumva agaciro k’ibihangano bishushanyije.

Inzozi za Karangwa ni ukuzakora ibihangano byinshi bikazamutunga ndetse n’abantu bakazajya babimwibukiraho mu myaka iri mbere. Agira inama ababyeyi kujya bashyigikira abana babo mu mpano iyo ari yo yose baba bafite. Yasoje adutangariza ko yishimira iterambere ry’ubugeni mu gihugu cy’u Rwanda kandi ashimira cyane uburyo usanga mu nyubako za leta nyinshi haba harimo ibihangano bitandukanye by’ubugeni we abona ari uburyo bumwe bwo kuzamura no guha agaciro umwuga wabo .

Kanda hano urebe ibindi bihangano bye 

Reba ikiganiro twagiranye na Karangwa atwereka uko ashushanya







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karangwa Kemg5 years ago
    thank you Inyarwanda.com especially Eric Niyonkuru





Inyarwanda BACKGROUND