RFL
Kigali

Ikipe ya Kirehe FC imaze amezi ane idahemba abakinnyi yahanitse ibiciro ku mukino izakiramo Rayon Sports

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/05/2019 9:44
2


Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019, Kirehe FC izakira Royon Sports, ku mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’igihugu cy’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League, aho itike yo Kwinjira ya make ari 3,000Rwf.



Nyuma yuko ikipe ya Kirehe FC, imaze amezi hafi atanu idahemba abakinnyi, yahanitse ibiciro kugira ngo ibashe kuba yabona amafaranga yo guhemba abakinnyi bayo, aho kwinjira muri uno mukino ari amafaranga 3,000Rwf, 5,000Rwf, ndetse 10,000Rwf.

Ikipe ya Kirehe FC

Iyi kipe ya Kirehe FC nitsindwa uyu mukino ishobora kujya ku mwanya wa 15, aho byayishyira ku mwanya mubi aho ishobora kumanuka mu kiciro cya kabiri, igasangayo Amagaju FC yamaze kumanuka, naho Rayon Sports, niramuka itsinze uyu mukino izahita yegukana igikombe cya Shampiyona ya Azam Rwanda Premier League dore ko isabwa gutsinda umukino umwe gusa kugira ngo ibashe kuba yakwegukana iki gikombe.

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa 29

Ku wa Gatanu Taliki 24 Gicurasi 2019

Gicumbi FC vs AS Muhanga (Gicumbi)

Etincelles FC vs Mukura (Stade Umuganda)

AS Kigali vs Police FC (Stade de Kigali)

Kirehe FC vs Rayon Sports FC (Kirehe)

Ku wa Gatandatu Taliki ya 25 Gicurasi 2019

Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)

APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali)

SC Kiyovu vs Amagaju FC (Stade Mumena)

Musanze FC vs Bugesera FC (Stade

Ubworoherane)

Abakinnyi batazagaragara mu kibuga ku munsi wa 29 wa Shampiyona

1. Lulihoshi Akisante Dieu Merci (AS Muhanga)

2. Nizigiyimana Junior (AS Muhanga)

3. Rusheshangoga Michel (APR FC)

4. Harerimana Obed (Musanze FC)

5. Shema Innocent (Musanze FC)

6. Mumbere Saiba Claude (Etincelles FC)

7. Duhayindavyi Gael (Mukura VS)

8. Niyomugabo Claude (AS Kigali)

9. Uko Ndubuisi Emmanuel (Amagaju FC)

10. Dusabe Jean Claude (Amagaju FC)

11. Ndagijimana Benjamin (Kirehe FC)

12. Munyeshyaka Gilbert (Kirehe FC)

13. Karera Hassan (Kiyovu SC)

14. Bwanakweli Emmanuel (Police FC)

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • katabirora andre4 years ago
    none se uriya mukino bazishyuza bate baba barahinduye ikibuga gifite stade?
  • RUKUNDO ENOC4 years ago
    Nimukanire Kirehe dukunda turagushyigikie gasenyi muyicire kumucanga





Inyarwanda BACKGROUND