RFL
Kigali

Imikino yegeranye cyane, umunaniro ku munsi wa kabiri wa shampiyona mu byatumye Kiyovu Sports isuzugurwa na Marines FC mu rugo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2020 11:56
0


Mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League 2020/21, wabereye kuri Stade ya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020, Marines FC yatunguye Kiyovu Sports iyitsindira mu rugo ibitego 3-0, iyihusha byinshi kandi inayirusha gukina neza.



Ntabwo Kiyovu Sports yigeze igaragaza umukino mwiza uha icyizere abakunzi ba kiyovu Sports, kuko yarushijwe gukina neza na Marines FC iminota 90, ndetse n'amahirwe avamo ibitego kuri Kiyovu aba make cyane.

Nyuma y'uyu mukino, mu kiganiro n'itangazamakuru, abantu batunguwe n'ibisobanuro umutoza wungirije wa Kiyovu Sports, Kalisa Francois, yatanze ku musaruro mubi bakuye kuri Marines FC mu gihe bari kwitegura gukina na APR FC ku wa gatanu w'iki cyumweru.

Yagize ati"Ntabwo ari ikibazo cya fitness, ahubwo imikino igiye yegeranye cyane, habamo kunanirwa, biri mu byatumye dutakaza uyu mukino wa Marines FC”.

Mu mikino ibiri imaze gukinwa muri shampiyona y'u Rwanda, Kiyovu Sport ifite amanota atatu, bakaba bafite akazi gakomeye imbere ya APR FC bazahura ku munsi wa gatatu wa shampiyona, uteganyijwe ku wa gatanu w'iki cyumweru.

Kalisa Francois avuga ko abakinnyi bananiwe ariyo ntandaro yo gutsindwa na Marines FC

Kiyovu Sports yatsinzwe na Marine FC ibitego 3-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND