RFL
Kigali

Impinduka ku ngengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikomeje kwigizwa inyuma

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/11/2019 14:20
0


Amakipe y’icyiciro cya 2 yiteguraga gutangira umwaka w’imikino kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, ariko bitewe n’impamvu FERWAFA yasobanuye mu ibaruwa yageneye amakipe yose azakina icyiciro cya kabiri muri uyu mwaka, zatumye yigizwa inyuma hongerwaho iminsi 7 ku gihe yari kuzatangirira.



Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bibaza impamvu shampiyona y’icyiciro cya kabiri itinda gutangira ndetse bamwe na bamwe usanga batanga ibitekerezo biganisha kuba hakwigwa ku ngengabihe y’icyiciro cya kabiri ikajya itangirira rimwe n’icyiciro cya mbere kuko basanga byafasha cyane abatoza n’abakinnyi byumwihariko mu mikino y’igikombe cy’amahoro.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa Cyenda, mu gihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri itaratangira.

Byari biteganyijwe ko iyi mikino y’icyiciro cya kabiri itangira gukinwa mu mpera z’iki cyumweru ku wa gatandatu hakinwa umunsi wa mbere, ariko mu ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda’FERWAFA’ yageneye amakipe yose azitabira iyi mikino muri uyu mwaka kuri uyu wa kane, yamenyeshejwe impinduka ku ngengabihe y’iyi mikino.

Impamvu FERWAFA yatanze mu ibaruwa yageneye amakipe y’ikiciro cya kabiri yagize iti” Bitewe nuko amadosiye y’ubujurire yabaye menshi bigatuma igihe cyo kuyigaho kiba kinini ugereranyije n’icyari giteganyijwe, turabamenyesha ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri itazatangira ku wa 23/11/2019 nkuko byari biteganyijwe ahubwo izatangira ku wa 30/11/2019.

FERWAFA yasoje ivuga ko uko ingengabihe y’uburyo amakipe azahura izasohoka mu gihe cya vuba.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yagaragaje urwego rwiza mu mwaka w’imikino ushize aho amakipe yose yagaragaje guhangana n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu marushanwa bahuriyemo. Gasogi United na Heroes Fc nizo zazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino ushize.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe azakina icyiciro cya Kabiri 2019-2020


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND