RFL
Kigali

Imvano y'urwango rukomeye ruvugwa hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:29/03/2024 14:02
0


Abahanzikazi babiri ari bo Cindy Sanyu na Sheebah Karungi bakorera muzika yabo mu gihugu cya Uganda, bakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru by'imyidagaduro, kenshi bavugwa mu ihangana rikomeye n'urwango rugeretse. Ibi byose byaba byaraje gute?.



Inshuro nyinshi iyo ugiye ku bitangazamakuru by'imyidagaduro byo muri Uganda, ntabwo ushobora kuburamo inkuru zivuga ku ihangana hagati yaba bahanzikazi, aha ni hamwe uzasanga ngo umwe yatutse mugenzi we, undi yihenuye ku wundi cyangwa se undi yacyuriye undi.

Igitangaje ibi siko byahoze kuko bose bagitangira umuziki bari inshuti magara zasangiye akabisi n'agahiye. Nyuma yuko mu mwaka wa 2010 Sheebah Karungi avuye mu itsinda ryitwa 'Obsessions' yari yaragiyemo mu mwaka wa 2006 agitangira muzika by'umwuga, yahise atangira kwikorana indirimbo ze ku giti cye.


Sheebah na Cindy barebana ay'ingwe bahoze ari inshuti bagitangira muzika

Cindy Sanyu avuga ko icyo gihe Sheebah akiva muri iryo tsinda nta kintu na kimwe yari yiyiziye mu muziki kuko ibyo yakoraga mbere yafatanyaga na bagenzi be bakoranaga mu itsinda.

Icyo gihe mu kugera hanze ngo atangire kwikorana, ibintu byaramucanze cyane kuko nta kintu na kimwe yari yiyiziye, abura aho ahera dore ko no kwiyandikira indirimbo atari azi uko bikorwa.

Sheebah Karungi yaje kwisunga Cindy Sanyu nawe wari umaze gusobanukirwa byinshi mu muziki dore ko yari anawumazemo igihe kigera ku myaka itanu, hanyuma atangira kumwigisha uko umuziki ukorwa bya kinyamwuga kuva kuri 'A' kugeza kuri 'Z'.

Ntabwo byatinze kuko yahise anamwandikira indirimbo ye ya mbere yahereyeho agisohoka mu itsinda. Ni indirimbo yitwa 'Ngenda Kunyenyeza’, ikaba yarakozwe na Producer Washington.


Cindy Sanyu

Ntabwo byarangiriye aho kuko yahise anamufata akaboko amujyana muri Studio gufata amajwi yiyo ndirimbo. Cindy agira ati" Twakubitanye urugendo dufata amajwi yiyi ndirimbo, ni indirimbo twakoze mu gihe kigera hafi icyumweru tubyuka tugenda, inzara ari yose".

Ntabwo byarangiriye aho kuko banarwanye urugamba rutoroshye rwo kuyifatira amashusho. Nyuma yuko indirimbo irangiye, barongera barwana n'urundi rugamba rwo kuyimenyakanisha bazenguruka ibitangazamakuru bitandukanye.

Tubibutse ko ibi byose nta kintu na kimwe uwitwa Sheebah Karungi yari abiziho, ahubwo byose yabifashwaga na Cindy Sanyu wari waramenyereye imihanda, mbese muri make yari azi aho ibintu byose bibera byerekeye n'umuziki.

Barakomeje barakorana, Cindy akomeza kumereza Sheebah Karungi, amuhuza n'abantu benshi batandukanye bakomeye mu muziki, maze nawe atangira kugenda acangamukirwa amenya aho bibera.

Byaje kugera aho Sheebah nawe atangira kugira izina, abantu muri Uganda batangira kumumenya no kumukunda cyane, atangira kujya atumirwa kenshi mu bitaramo, ku bitangazamakuru bitandukanye n'ahandi.


Sheebah Karungi

Muri uko gutangira kugafata, Cindy Sanyu ashinja Sheebah kuba yarahise atangira kujya amwiryaho, atangira kumwiyomoraho, yamuhamagara ngo bahure baganire akamwihorera, yamusaba kumufasha akantu, undi akabitera ishoti.

Icyo gihe Sheebah yatangiye kujya avuga ko Cindy ashaka kumugira nk'umucakara we, agakora ibyo yifuza nk'imashini ye nyamara ari umuntu mukuru nawe aba afite ibyo yagakwiye kwitaho, Cindy nawe atangira gushinja Sheebah kumusuzugura kandi nyamara ariwe wamufashije kugira aho agera.


Cindy ashinja Sheebah kumwiyemeraho kandi ariwe wamuzanye mu kibuga

Byaje kugera aho aba batangira noneho kujya mu ntambara z'amagambo, aho buri umwe yatangiye kujya yiyita ko arenze undi mu muziki, undi nawe akaza avuga ko ariwe mwamikazi w'umuziki wa Uganda.

Kuva icyo gihe bahise bahinduka abanzi gica, aho umwe yanyuraga undi akahanyuza umuriro kugeza ubwo niyo bahuriraga mu gikorwa kimwe, nta numwe wasuhuzaga undi.

Kugeza na nuyu munsi, aba bombi baracyarebana ay'ingwe, aho Cindy Sanyu akomeza gucyurira Sheebah Karungi ko ariwe wamuzanye mu muziki igihe ibintu byari byaramucanze, ndetse akongeraho ko nta n'impano yo kuririmba agira.

Uwitwa Sheebah Karungi nawe usanga avuga ko abo bavuga ko nta mpano yo kuririmba agira, iyo bigeze ku gutondeka indirimbo zikunzwe cyane muri Uganda, aba abayoboje inkoni y'icyuma.


Sheebah Karungi

Mu minsi mike ishize nibwo Cindy Sanyu yatangaje ko impamvu yemeye kujya mu ihangana 'Battle' na Sheebah, ntabwo byari mu buryo bwo kwamamaza umuziki wa Uganda no gushimisha abafana, ahubwo ko bo bari babyereje umutima cyane bigendanye n'ubundi n'ihangana bamaranye imyaka myinshi.

Cindy yavuze ko yemeye kujya mu ihangana na Sheebah kugira ngo amukubite agakoni ku nda, mu buryo bwo kumwereka ko akimurenzeho mu muziki kandi ko uwakubanje yanakongera.


Cindy Sanyu

Reba indirimbo 'Ngenda Kunyenyeza' ya Sheebah Karungi ya mbere yandikiwe na Cindy 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND