RFL
Kigali

Imyaka 31 y’urushako ! Pasiteri Gatera n’umufasha we banditse igitabo ‘Ese urukundo rushobora kuba ruhire’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2019 11:40
0


Imyaka 31 irashize Gatera John Pasiteri mu Itorero Eglise Vivante mu Rwanda arushinganye na Tumusabe Gatera Jeannette. Imana yabahaye urubyaro ; bibaruka abana bane. Imfura yabo yarushinze mu Ukuboza 2018 ndetse mu minsi ya vuba baritegura umwuzukuru.



Umuhanzi Aime Bluestone na Mento Africa mu ndirimbo bise ‘ Sorry Mama’ baririmbyemo ko ‘ntibyoroshye muri iyi minsi gushaka ukarushinga rugakomera n’ikizamini’. Bavuga ko ntawumenya icyo iminsi ihatse !.

Kimwe mu bihangayikishije umuryango nyarwanda ni gatanya za hato na hato. Mu Ukuboza 2018 Inkiko z’u Rwanda zakiriye imanza 1 311 zisaba gutandukanye abashakanye. Ni imibare yikubuye kuko mu 2017 zari imanza 69.

Pasiteri Gatera n’umufasha we bamaze imyaka 31 barushinze :

Urugendo rw’urukundo rw’abo rwashyigikiwe no gukorera Imana kugeza n’ubu. Pasiteri Gatera n’umufasha we bashyize hamwe bashinga ‘Familly Networks Ministries’ nk’umuryango mpuzamatorero ushingiye ku myemerere batangije mu 2012.

Ni umuryango bashinze bavomye ku rugendo rw’abo rw’urukundo rugejeje imyaka 31. Bawushinze kandi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka umuryango uhamye, uhiriwe, wubatse ku rufatiro rw’Ijambo ry’Imana nk’uko Bibiliya ibivuga.

Imyaka 31 bamaze barushinze yabagize inararibonye mu murimo w’Imana bakorana n’imiryango itandukanye kuva batangiye inshingano z’ubushumba kuva mu 1992. Basanzwe kandi ari abajyanama b’umuryango kuko babihuguriwe.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Pasiteri Gatera yavuze ko mbere y’uko ashaka umugore yabanje gutekereza ku muntu bazafatanya gukorera Imana kandi bahuza mu migirire ya buri munsi. Avuga ko imyaka ibiri yashize aganira na Jeannette (Umufasha we) mbere y’uko bemeranya guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana.

Nubwo umufasha we yakuriye mu maboko y’umukozi w’Imana ngo si ibintu yari gushyira imbere mu byari gutuma amuhitamo kuko ngo hari abana b’abatambyi bubaka urugo kurukomeza bikababera ibamba bagashwana n’abo bambitse impeta y’urukundo.

Yagize ati "…Numva nkeneye umuntu tuzafatanya akanyumva nkamwumva. Yakoraga umurimo w’Imana ari umuririmbyi numvaga hari ibyo twahuza tubiganiriye dutangira gukora umurimo w’Imana. Hari ibyo nabonaga mu muryango bigoye kuko ndi hafi kugeza imyaka 60 urumva mbonye byinshi.

Hari ibyo nabonaga bitanoze nakomeje kuganira nawe kugira ngo tugaragaze ikinyuranyo muri ‘famille’. Imiryango kunanirwa burya ntabwo ari ibya vuba aha ngaha. Biradufasha, tumenyanana kurushaho, dushyigikirana."

Akomeza avuga ko gushinga urugo bikwiye gushingira ku rukundo ibindi bikaza nyuma. Atanga urugero akavuga ko no mu myaka yo hambere hari ho gatanya ariko ko ubu byiyongera ahanini bitewe no kuba ujya gushinga urugo akurikira imitungo kurusha ibindi.

Avuga ko hari benshi bahusha urukundo ahubwo bakareba ibindi bintu. Ibyo bituma hari uwiyemeza gushinga urugo atari uko akunze mugenzi we ataniteguye kugendana nawe urugendo rw’urukundo.

Ngo uyo ushinze urugo ugendereye ibyo wabonye kuri mugenzi wawe urukundo ntiruramba. Abajijwe niba atarashinze urugo yumva ko nawe ashobora gutandukana n’umugore we, yasubije ati "kwari ukwizera twari tumaze igihe kitari kirekire dukikijwe. Turi muri uko kwizera. Urumva ko twebwe hashize imyaka itari mike."

Yungamo ati "Ntabwo abantu icyo gihe barebaga ku bintu kuko nta n’ibyo twari dufite mu by’ukuri ariko nibura urwo rukundo n’icyo cyerekezo cyo kuzafatanya umurimo w’Imana. Byadufashije kwizera ko Imana izabikora.’

Uyu munsi wa none turabishimira Imana kuko nta kindi kintu gihambaye usibye ubuntu bw’Imana burimo."

We n’umufasha we bambariye gukomeza kurinda amazamu yabo kuko ngo no ku myaka bagezemo abantu bashobora gutandukana. Mu gihe amaranye n’umufasha we avuga batabaye miseke igoroye ariko ko bagiye baganira ndetse ibyari kubatanya bakabigendera kure, barababarina.

Kuba hari abashakana ntibabone urubyaro bagatandukana Gatera avuga ko Bibiliya isaba kwihangana kandi ngo ni byiza ko impande zombi zititana bwa mwana ahubwo bakarushaho gushakira hamwe igisubizo cy’iki kibazo.

Inkomoko yo kwandika ’igitabo ‘Can marriage be successful’ :

Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 yari ishize barushinze urugo batekereje ku cyo bakora cyagirira akamaro umuryango mugari. We n’umufasha we biyemeje kwandika igitabo ‘Can marriage be successful’ bituruse ku bibazo bari bamaze iminsi babona binaniza umuryango nyarwanda.

Bashingiye ku batandukana kubera kutumvikana ku mutungo, imiryango migari ishaka gufata ibyemezo mu muryango mushya n’ibindi.

Bashyize hamwe basangiza abanyarwanda n’abanyamahanga inzira banyuzemo y’urushako batanga bimwe mu bisubizo byatuma umuryango uhirwa ukaba muzima.

Gatera ati "N’icyo cyatumye tuvuga tuti ntabwo twakora isabukuru y’imyaka 25 ngo abantu bahure barye banywe gusa.

Ariko nta kintu dusigiye sosiyete nk’inkunga nk’umusanzu wo kugira ngo nibura umuntu uzasoma iki gitabo azagire inyigisho akuramo zamwubakira."

Banditse iki gitabo mu gihe urubyiruko rwibazaga niba koko ari ngombwa gushaka, umunezero uri mu kubana ni uwuhe ?. Ngo hari abantu benshi bumva ko nta kintu cyiza kiri mu rushako.Muri iki gitabo harimo ingingo ivuga ku gutegura urubyiruko mbere y’uko barushinga.

Iki gitabo kandi kinagarura abantu ku rufatiro rwa nyiri gushinga umuryango (Imana) ; banagaragaje kandi bimwe mu bintu binaniza abashakanye n’ibindi.Bavuzemo ubuhamya bwabo n’ibibazo binyuranye bagiye bahura nabyo n’uko babisohotsemo. Iki gitabo kigurishwa 5000 Frw.

Gatera avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu iki gitabo kimaze ku isoko, yakiriye ubutumwa bwa benshi bashimye inyigisho banyujije muri iki gitabo. Nk’uko babyanditse ngo ‘urukundo ruba ruhire’ ashingiye ku rugendo yakoranye n’umufasha we.

Avuga ko iyo abantu babanye neza bikingura irembo ry’iterambere. Muri Kanama 2019, Eglise Vivante ifatanyije na Family Networks bateguye igiterane cy’abashakanye cyahuje abarenga 100. Ni igiterane cyahawe intego igira iti ‘Kubaka urushako rurambye rurimo umunezero’.

Yatekereje guhuriza hamwe abashakanye nyuma yo gusoma Raporo y’Urukiko Rukuru igaragaza ubutane mu myaka itatu ishize. Avuga ko yabisomye akababara ashingiye ku kuba imibare yarikubye hafi inshuro 19.

Aryamye yumvise ijwi rimubwira kugira uruhare mu gukumira ubutane buri muri sosiyete nyarwanda. We n’umufashwe bari gutekereza gukora ubushakashatsi ku gitera ubutane mu muryango nyarwanda.

Imyaka 31 irashize Pasiteri Gatera arushinganye n'umufasha we Jeannette babyaranye abana bane

Eglise Vivante muri Kanama 2019 bateguye igiterane cy'abashakanye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PASITERI GATERA UMAZE IMYAKA 31 ARUSHINZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND