RFL
Kigali

Intare FA, Sorwathe FC na Kirehe ntari mu makipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2019-2020

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2019 11:41
0


Mu makipe 13 yemerewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuzakina icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ntihagaragaramo amakipe akomeye yari asanzwe akina iki cyiro kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa ( Club Licensing), arimo Intare, Aspor na Kirehe yari yamanutse muri iki cyiciro umwaka ushize na Sorwathe itaritab



Nyuma yo kwigizwa inyuma inshuro eshatu ku ngengabihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari gutangiriraho kera kabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019, amakipe 13 yujuje ibisabwa yemejwe ko ariyo azakina icyiciro cya kabiri aratangira urugendo rwo gushaka tike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Amakipe 13 yemejwe na FERWAFA ko azakina icyiciro cya kabiri ni: Amagaju Fc, Interforce, Pepinieres, Vision FC, Vision JN, Rutsiro, Rwamagana City, Impessa, UR FC, Etoile de l’Est, Akagera Fc, Alpha na Gorilla FC.

Ubusanzwe iyi shampiyona yakinwaga mu buryo bw’amatsinda, nyuma hakazakinwa imikino ya 1/4, 1/2 ndetse na Final, ubu izakinwa mu buryo shampiyona y’icyiciro cya mbere ikinwamo, buri kipe ikazahura n’indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, iza mbere ebyiri zikazahita zizamuka mu cyiciro cya mbere.

Iyi shampiyona izaba igizwe n’amakipe 13 gusa, ntizaba irimo amakipe nka Intare FC, Aspor FC, Gasabo United na Kirehe FC zangiwe kwitabira iyi shampiyona kubera kutuzuza ibyangombwa mu cyitwa Club Licensing, aho amakipe hari ibyo yagombaga kubanza kwerekana mbere yo kwemererwa. Sorwathe Fc nayo ntiyigeze yitabira muri uyu mwanda ndetse na Rugende.

Uko umunsi wa mbere wa shampiyona uteye:

Ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019

Rutsiro FC (Izaruhuka)
Amagaju FC vs Interforce (Nyamagabe, 14h00)
Rwamagana City vs VJN (Rwamagana, 14h00)
Impessa FC vs Pepinieres FC (Kicukiro, 14h00)

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019

UR FC vs Vision FC (UR Stadium, 14h00)
Etoile de l’Est vs Akagera (Ngoma Stadium, 14h00)
Gorilla vs Alpha FC (Kicukiro, 14h00)


Amagaju atangira yakira Interforce kuri uyu wa Gatandatu afite intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka


Kirehe FC ntiyemerewe gukina icyiciro cya kabiri kubera kutuzuza ibisabwa


Intare zigeze gutwara igikombe cyo mu kiciro cya kabiri nabo ntibemerewe kugikina kubera kutuzuza ibisabwa


Sorwathe FC y'i Kinihira ntiyashatse kwitabira muri uyu mwaka

Umwanditsi – SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND