RFL
Kigali

Intsinzi yanyu izazamura idarapo ry'urwatubyaye! Afande Mubarakh uyobora APR FC abwira AS Kigali yerekeje muri Tunisia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2021 18:09
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC iyobowe na Afande Mubarakh Muganga, bwifurije AS Kigali intsinzi ku mukino w'ijonjora rya gatatu muri CAF Confederations Cup, izahuramo na CS Sfaxien yo muri Tunisia, kuko umusaruro bazakura kuri uyu mukino utazaba ari uwabo gusa ahubwo uzaba ari uw'Abanyarwanda bose.



Mu butumwa bw'umuyobozi wayo mukuru bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter, Maj Gen Mubarakh Muganga yifurije intsinzi ikipe ya AS Kigali, avuga ko intsinzi yabo izatuma idarapo ry'igihugu rizamuka. Yagize ati "Umuryango mugari wa APR FC wifurije intsinzi ikipe ya AS Kigali yerekeje mu gihugu cya Tunisia gukina umukino ubanza w'ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation cup".

"Nk'abanyarwanda twese duhuriye ku ntego yo guteza imbere umupira w'amaguru, intsinzi ya AS Kigali izadutera ishema kuko izazamura idarapo ry'urwatubyaye. Amahirwe masa kandi murashoboye".

Ntabwo ari ubwa mbere uyu muyobozi yifuriza amahirwe masa amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, aho yari yabikoze n'ubundi ku mukino wo mu ijonjora rya kabiri AS Kigali yasezereyemo KCCA yo muri Uganda, akaba yanaherukaga kubikora ku ikipe y'igihugu Amavubi yari mu mikino y'irushanwa rya CHAN 2020 ryabereye muri Cameroun.

AS Kigali yahagurukanye abakinnyi 20 mu Rwanda yerekeza muri Tunisia gukina umukino ubanza wo mu ijonjora rya gatatu muri CAFA Confederations Cup, aho bazakina n'ikipe ya CS Sfaxien mu minsi itanu iri imbere.

Umukino ubanza hagati y'aya makipe uzakinirwa muri Tunisia Tariki ya 14 Gashyantare 2021, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y'icyumweru kimwe tariki ya 21 Gashyantare 2021. Ikipe izatsinda indi ikayisezerera, izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup uyu mwaka.

Ubutumwa bw'umuyobozi mukuru wa APR FC bwifuriza AS Kigali intsinzi

AS Kigali yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2021 yerekeza muri Tunisia

AS Kigali ifite intego yo gukura intsinzi muri Tunisia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND