RFL
Kigali

Inzoga yishe abantu 70 mu Buhinde

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/02/2019 19:10
0


Mu gihugu cy’u Buhinde abantu 70 bahingaga icyayi bishwe n’inzoga y’inkorano banyweye isanzwe itemewe muri iki gihugu.



Muri leta ya Assam mu gihugu cy’u Buhindi abahinzi b’icyayi banyweye inzoga  mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bari mu kazi, iyi nzoga ihitana mo 70, abandi 200 ubu bari gukurikiranwa n’abaganga.

Nta bisobanuro ibinyamakuru byanditse iyi nkuru bisobanura kuri iki kinyobwa. Gusa ikizwi ni uko iyi nzoga yabahitanye ari inzoga y’inkorano ishyirwamo byinshi bya gakondo. Mu Buhinde ntiyemewe kunywobwa nk’uko amategeko y’iki gihugu abigena. Aba 70 bapfuye biyongereye ku bandi 100 nabo baherutse guhitanwa n’inzoga yindi y’inkorano muri leta zirimo Ultar, Pradesh na Uttarakland mu byumweru 2 bishize.

Hagati aho Minisiteri y’ubuzima mu Buhinde yo yatangaje ko umubare w’abapfa bazize kunywa izi nzoga z’inkorano ushobora kwiyongera kuko abari kwa muganga bangiritse cyane inyama zo mu nda. Umwe mu batangabuhamya banyweye iyi nzoga aganira na BBC yagize ati “Naguze igice cya litilo y’iyi nzoga ndanywa nta kibazo, ntangira akazi kuko mpinga mu mirima y’icyayi ,gusa nyuma y’igihe gito namenetse umutwe ndataha nirirwa uko, ndara ntasinziriye, bucya umugore wanjye anzana kwa muganga n'ubu ndacyaribwa umutwe."

AFP ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byo byanditse ko imfu ziturutse ku kunywa inzoga z’inkorano zikunze kugaragara muri iki gihugu cy’u Buhinde. Hagati aho inzego z’umutekano zo zatangaje ko hari abakozi ba Guverinoma y’u Buhindi batawe muri yombi bazira kuba ntacyo bakoze kugira ngo izi nzoga z’inkorano zigabanuke ku butaka bw’u Buhinde kandi bari babifite mu nshingano. Usibye aba bakozi ariko umukwabo wakozwe watumye benshi mu basanzwe bakora inzoga mu buryo butemewe n’amategeko batabwa muri yombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND