RFL
Kigali

Inzozi zibaye impamo! Umunyamakuru Gatera Edmond wa RBA yashyize ahagaragara itariki y’ubukwe bwe na Genevieve aherutse kwambika impeta

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/06/2021 11:01
1


Nyuma yo kwambika impeta y’urudashira Rugamba Genevieve mu mezi abiri ashize, Umunyamakuru Gatera Edmond ukorera ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru, RBA, ishami rya Huye, yashyize ahagaragara itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we bamaranye imyaka umunani mu buryohe bw’urukundo.



Mu butumire (Invitation) bwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, bugaragaza ko ubukwe bwa Gatera Edmond na Rugamba Genevieve buteganyijwe tariki ya 08 Kanama 2021, bukazabera mu Karere ka Nyanza, ku ivuko.

Tariki ya 25 Mata 2021, nibwo Gatera Edmond yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Rugamba Genevieve amusaba ko bazabana akaramata. Rugamba ntiyazuyaje yaramwemereye amubwira ‘YEGO’ ahita amwambika impeta.

Gatera asanzwe ari umunyamakuru wa RBA ishami ry'i Huye, aho akora mu biganiro by'imikino ndetse akunze kumvikana mu byegeranyo bitandukanye bya Siporo kuri Radio Rwanda.

Gatera Edmond usanzwe ari umunyamabanga wa Gisagara Volleyball, yabwiye InyaRwanda.com ko Ruramba bamaranye imyaka 8 ndetse mu rukundo rwabo baranzwe no kwihanganirana aribyo byatumye bamarana iyi myaka yose. Yagize ati "Nkeka ko icyadufashije cyane ari ukwihanga kandi tukabifashwamo n'Imana kuko mu rukundo habamo kugongana ariko nyine bisaba kwihangana rimwe na rimwe".

Gatera kandi agaragaza ko urukundo rwabo rwatangiye bakirangiza amashuri yisumbuye. Yagize ati "Twahuye ubwo twari dushoje amashuli yisumbuye kuko twari duturanye. Ubwo twajyaga mu ngando z'abanyeshuli bashoje amashuli yisumbuye, niho navuga ko byose byatangiriye kuko ninaho inzira y'Urukundo rwacu yaharuriwe".

Ubutumire bw'ubukwe bwa Gatera Edmond na Rugamba Genevieve

Ubukwe bwa Gatera na Genevieve buzaba tariki ya 08 Kanama 2021

Edmond na Genevieve bamaranye imyaka umunani bakundana

Muri Mata nibwo Edmond yambitse impeta umukunzi we

Urugo ruhire kuri Gatera Edmond na Rugamba Genevieve biyemeje kubana akaramata





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Intore Theo nyaruguru yabarinda2 years ago
    Edimo mbifurije urugo ruhire Nkumuntu twabanye kd turacyarikumwe





Inyarwanda BACKGROUND