RFL
Kigali

Isengesho rya Emmanuel Okwi mbere yo gutangira shampiyona y’u Rwanda agiye gukina bwa mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/10/2021 10:40
0


Mbere yo guhura na Gorilla FC mu mukino we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Emmanuel Okwi ugiye gukinira Kiyovu Sport, yeretse Imana urugendo rushya atangiye, ayisaba kumufasha no kumuba hafi akazahirwa we na mugenzi we Muzamiru Mutyaba.



Kuri uyu Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021, Emmanuel Okwi na Muzamiru Mutyaba bakoze imyitozo ya mbere muri Kiyovu Sport bitegura umukino wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2021/22, aho bazatangira bakira Gorilla FC.

Kiyovu Sport ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yahaye ikaze aba bagande mu ikipe nshya, yo n’abafana bayo babitezeho byinshi muri uyu mwaka w’imikino.

Mu myitozo ye ya mbere muri Kiyovu Sport, Emmanuel Okwi usanzwe ari kapiteni wa Uganda Cranes, yiragije Imana ayereka urugamba rutoroshye we na mugenzi we Muzamiru Mutyaba bagiyeho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Okwi yagize ati”Intangiriro z’ubuzima bushya mu mwuga wanjye, igihe cyo kongera gukora! Mana bana nanjye n’umuvandimwe wanjye Muzamiru Mutyaba”.

Emmanuel Okwi ukina asatira, wakiniye amakipe atandukanye arimo Al Ittihad yo mu Misiri na Simba yo muri Tanzania, aheruka gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sport, aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 20 Frw.

Ntabwo iyi kipe yaguze Okwi wenyine, kuko yaguze n’umugande mwene wabo Muzamiru Mutyaba nawe ukina asatira nawe watanzweho miliyoni 20 Frw.

Aba bakinnyi bombi bitezweho byinshi n’abakunzi ba Kiyovu Sport uyu mwaka, bakoze imyitozo ya mbere muri iyi kipe yabo nshya yifuza gutwara igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 28 ishize.

Okwi na bagenzi be muri Kiyovu Sport baritegura umukino wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021/22 uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira, aho Kiyovu Sport izakira Gorilla FC.

Emmanuel Okwi yiyambaje rugira kumufasha mu rugendo atangiye muri Kiyovu Sport

Okwi na Mutyaba batangiye imyitozo muri Kiyovu Sport kuri uyu wa Kane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND