RFL
Kigali

“Iyo unsomye byonyine biranduhura” G-Bruce mu ndirimbo ‘Kiss kiss’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2019 16:36
0


Mfuranzima Bruce wamenyekanye ku izina ry'ubuhanzi rya G-Bruce (The Teacher), yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Kiss Kiss’, avuga ko yatangiye ibikorwa byo kuyimenyekanisha ari nako ategura izindi ndirimbo.



G-Bruce uvugwaho kuba umwe mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo, Karyamyenda, Ndinde, igihishwe, Akanya gato,  Ndeba, n’izindi nyinshi.  

Yabwiye INYARWANDA ko amezi abiri yari ashize ashyize hanze indirimbo yise ‘Ndeba’, ubu akaba yazanye indirimbo yise ‘Kiss kiss’ yakubiyemo ubutumwa bw’urukundo, yaniyandikiye. Ati “Amezi abiri yari ashize nshyize hanze indirimbo Ndeba, ubu nazanye indirimbo nise ‘Kiss kiss’ ninjye wayiyandikiye ngendeye ku rukundo kuko ari ubuzima,”

G-Bruce washyize hanze amashusho y'indirimbo 'Kiss kiss'.

Yavuze ko agiye gukomeza urugamba rwo kuyimenyekanisha mu bafana, ndetse ko mu minsi ya vuba atangira no kunonsora izindi ndirimbo z’amajwi afite mu nzu zitunganya umuziki zitandukanye.

Indirimbo yakorewe muri Amazing Records Kagugu ikozwe na Producer Lazer Beat. Amashusho yayo yakozwe na Director Layang'o Yazinack. 


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KISS kiss' ya G-Bruce







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND