RFL
Kigali

Jack Ma umushinwa uri mu bakize kurusha abandi ku isi ni muntu ki ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/02/2019 9:09
0


Sinjya ndeka gusinzira nijoro kubera ikizazo kuko ntasinziriye ejo nabyukana ibibazo 2. Abantu bihutira gushaka akazi kurusha kwikorera nk’uko inkende zihutira kurya imineke kurusha kubona amafaranga yagura ya mineke”. Ni zimwe mu mbwirwarumahe ze zifashishwa na benshi, ibituma benshi bifuza kumenya uwo ari we



Izi ni zimwe mu mbwirwaruhame zavuzwe na Jack Ma uzwi nk’umwe mu bakire bakomeye ku isi. Uyu muherwe unaherutse mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize yanagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu perezida Kagame bahuriye i Davos mu kwezi gushize ahateraniye ihuriro ngarukamwaka ryiga ku bukungu muri uyu mwaka.

Ushyize amafaranga n’imineke imbere y’inkende zakwirukira imineke kuko zitazi ko amafaranga agura ya mineke. No mu buzima busanzwe rero burya ni ko biri ushyize imbere abantu akazi n’umucuruzi bose bahitamo akazi kuko benshi batazi ko ubucuruzi cyangwa buzinesi yabaha amafaranga aruta umushahara. Inyungu iruta umushaha kuko umushahara ukubeshaho ariko inyungu ikagukiza.

Iyi kimwe n’izindi bwirwaruhame zitanduikanye nizo zikunze kuranga umugabo w’imyaka 54 uvuga rikijyana hirya no hino ku isi. Ni Jack Ma YUN umushinwa w’umuherwe kurusha abandi mu gihugu gituwe n’abaturage kurusha ibindi ari cyo cy’u Bushinwa, birumbikana ni umwe mu baherwe bakomeye isi ifite.

UBUZIMA BWAMURANZE AKIRI MUTO

Jack Ma ni umushinwa wavutse taliki ya 10 Nzeli 1964, avukira mu mujyi wa Hangzou. Yamenye icyongereza akiri muto biturutse ku kuganira n’abakoreshaga ururimi rw’icyongereza bazaga gucumbika muri hoteli ya Hangzou. Afite imyaka 9 gusa Jack Ma yatemberezaga ba mukerarugendo bagendereraga uyu mujyi yifashishije igare rye bituma akundwa muri ka gace ke ndetse anahabwa akabyiniriro ka Jack kuko aba bamukerarugendo bagorwaga no kuvuga izina rye ry’igishinwa. Jack Ma nk’abandi bana bose yagannye ishuri ariko kuko atari umuhanga kugira ngo ajye mu mashuri yisumbuye byamusabye imyaka 4 kuko yakoraga ikizamini kimwinjizamo inshuro 4 zose atsindwa. Ku bw'amahirwe Jack Ma yagannye na kaminuza yiga kwigisha icyongereza muri kaminuza yitwa Hangzhou Normal University, asoje kaminuza yabaye umwarimu w’icyongereza. Gusa kuko yakoreraga amafaranga macye amadolari 12 ku kwezi byatumaga ashaka akandi kazi kamuhemba neza. Yasabye akazi ahantu harenga 30 byanga yewe yanasabye bourse yo kujya kwiga ahantu henshi biranga harimo no muri kaminuza ya Havard.

Mu mwaka wa 1995 ni bwo Jack Ma yatangiye kumva ibijyanye na internet, yumva bimuteye amatsiko by’amahire aza kujyana na za nshuti ze za ba mukerurugendo muri Amerika amenya uko ikoreshwa, gusa bitangaje iwabo mu Bushinwa agerageje gushaka yabuze n'umwe mu gihugu cye wari ufite ubwo bumenyi yifuzaga gufatanya nawe.

Ubuzima bwo gushaka amafaranga nka Jack Ma

Akubutse muri Amerika Jack Ma n’umugore we biyemeje gutangira kujya bafungurira websites amakompanyi atandukanye y’ubucuruzi ndetse biranabahira, bituma Jack Ma agirirwa icyizere na leta ahabwa kuyobora ikoranabuhanga muri minisiteri yari ubucuruzi mpuzamahanga n’ubuhahirane bushingiye ku bukungu mu mwaka wa 1998. Ariko nyuma y’umwaka umwe areka akazi ajya gushinga kompanyi iri mu zikomeye kuri uyu mubumbe ariyo Alibaba.

Igitekerezo cye cya mbere kwari gucuruza akoresheje ya internet yewe byaranamuhiriye. Kuva icyo gihe Jack Ma yagiye arushaho kugenda yagura ubucuruzi yakoreraga kuri internet. Kompanyi ya Ali baba yagiye izamuka yagurwa n’ibitekerezo bishya yakoresheje agendeye ku byo yabonaga isi ikeneye ahereye ku banyaHanghzou avukamo.

Mu mwaka wa 2014 , sosoyete Alibaba ya Jack Ma yari imaze gukura imaze kwinjiza arenga miliyali 25 z’amadolari y’Amerika mu myaka 14 gusa bituma ica agahigo ku kuba kompanyi y’ikoranabuhanga ifite agaciro kurusha izindi ku isi muri uwo mwaka.

Kuri ubu Jack Ma ni muntu ki ?

Kuri ubu Jack Ma ni umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kompanyi Ali baba ifitemo ibyamuhuje n’abakomeye ku isi barimo Donald Trump uyobora Amerika na perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bavuga rikijyana ku isi.

Burya Jack Ma ni umunyamuziki ndetse yigeze no gukina cinema ho gato

Taliki ya 10 Nzeli umwaka ushize yatangaje ko azava kuri uyu mwanya w’ubuyobozi wa Ali baba muri uyu mwaka wa 2019. Afite umugore n’abana 3 abarirwa umutungo urenga miliyari 34 na miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND