RFL
Kigali

Jason Nshimye n'umugore we banditse igitabo ku nzira y'umusaraba banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2024 21:37
0


Jason Havuga Nshimye, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'umugore we Francoise Uwimana banditse igitabo bise “Rwanda. Remember, Unite, Renew”.



Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bagiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni byinshi mu bitabo bikomeje kwandikwa kuri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bigaruka ku mateka mabi yaranze u Rwanda.

Aba banditsi banavuga uko u Rwanda rwaje kwikura muri aya mahano rukiyubaka nyuma y'imyaka 30 gusa ibintu byasaga nk'aho bitashoboka. Muri aba banditsi harimo n'Umunyarwanda Jason Nshimye ufite igitabo gishya cy'amapaji asaga 300.

Jason Nshimye asanzwe ari Umuyobozi w'umuryango IBUKA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2020, akaba ari n’umusirikare ufite ipeti rya Ofisiye mu ngabo z’Amerika zirwanira mu kirere.

Umusanzu we mu kubaka u Rwanda, anawunyuza ku kwandika ibitabo aho kuri ubu yashyize hanze igitabo yise "Rwanda. Remember, Unite, Renew".

Muri iki gitabo, Jason Nshimye n'umugore we bagaruka ku mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko yateguwe ndetse n'uko ivanguramoko ryatangiye mu gihe cy'ubukoloni kugeza aho ingabo za RPA ziyihagaritse mu 1994 ndetse kikavuga no ku rugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda rushingiye ku bumwe n'ubwiyunge.

Bavugamo uko Bishop Andre Perraudin yagize uruhare mu gutangiza ingengabitekerezo n’uburyo abandi banyaburayi bakomeje guhembera urwango rwagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gitabo kandi babaramo inkuru y'amateka mabi banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'uko baje kurokoka barokowe n’Inkotanyi kandi zikabafasha kongera kwiyubaka no kwiga.

Hari aho bavuze uburyo babaye mu bigo by’imfubyi, ariko nyuma Leta y'u Rwanda ikavuga ko ari byiza kurutaho ko abana bakurira mu miryango.

Bagaragaje kandi uburyo Ubumwe n'Ubwiyunge bwabaye imbarutso yo kongera kwiyubaka ku gihugu cyasaga nk'icyarimbutse kigasubira ku busa mu bice hafi ya byose bigize ubuzima bw'igihugu birimo ubukungu, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ishoramari, siporo n'ibindi.

Umwanditsi Jason Nshimye avuga ko iki gitabo bateganya no kugishyira mu zindi ndimi kugira ngo kizabashe kugera kuri benshi batumva ururimi rw'icyongereza.

Ati: "Intego nkuru ni uko kizashyirwa mu ndimi nyinshi zishoboka kugira ngo abantu benshi bashobore kumva ubuhamya bugikubiyemo."

Yakomeje avuga ko "Iki gitabo kiri kuboneka kuri Amazon ebook. Ariko 'hard copy' umuntu ashobora gufata mu ntoki izasohoka vuba muri iyi minsi."

Mu kiganiro na InyaRwanda, Jason Nshimye yagarutse ku myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, rukaba rukataje mu kwiyubaka ari na ko rumurikira amahanga, asaba urubyiruko gukuramo isomo na cyane ko hari ababiharaniye ndetse bamwe muri bo bagatanga n'ubuzima bwabo.

Aragira ati "Urubyiruko rukuremo isomo ryo kwanga amacakubiri, ironda ruhu cyangwa akarere. Ikindi urubyiruko rwavanamo ni uko bafite umuti w‘ibibazo bikomereye ibihugu byinshi. Icya nyuma ni uko kwitangira igihugu ari byo musingi w’amahoro arambye".


Jason Nshimye bashyize hanze igitabo gishya bise "Rwanda. Remember, Unite, Renew"




Jason Nshimye n'umugore we banyujije ubuhamya bwabo mu gitabo bise "Rwanda. Remember, Renew, Unite"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND