RFL
Kigali

Javier Martinez Espinoza uheruka kwirukanwa muri Vipers SC yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/09/2019 13:44
0


Javier Martinez Espinoza umunya-Mexique uheruka kwirukanwa muri Vipers SC yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda, yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe (1).



Mu kuboza 2018 ni bwo Vipers SC yirukanye Javier Martinez Espinoza wari uyimazemo iminsi 143 ayitoza, icyo gihe yaziraga kudafasha ikipe kwitwara neza kuko bafashe uwo mwanzuro nubwo yari amaze gukina imikino 11 ya shampiyona adatsindwa ariko bakaba bari barasezerewe mu mikino nyafurika.

Ikindi yazize, Javier Martinez Espinoza ngo ntajya aha icyubahiro abo bakorana mu ikipe barimo abatoza bungirije kuko no muri Vipers SC biri mu byabaye imbarutso yo kwirukanwa.


Ubwo Javier Martinez Espinoza yerekanwaga muri Vipers SC

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019.


Javier Martinez ni we mutoza mushya wa Rayon Sports 

Biteganyijwe ko yerekwa abakinnyi n’abafana ba Rayon Sports ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 mu Karere ka Ngoma aho Rayon Sports iri gukorera umwiherero ndetse akaba azatoza umukino wa gicuti uzabahuza na Etoile de l’Est.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND