RFL
Kigali

Johny Drille wakunzwe mu ndirimbo “Romeo&Juliet” yatumiwe gukorera igitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2019 15:20
1


Umunyamuziki ugezweho ku mugabane wa Afurika John Ighodaro [Johnny Drille] wakunzwe mu ndirimbo nka “Rome&Juliet” n’izindi yatumiye kuririmba i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, kizaba tariki 27 Nzeri 2019.



Johnny Drille ni umunya-Nigeria w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo “Awww” yakoranye na Di’ja. Afitanye amasezerano y’imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.

RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2019, yanditse ku rukuta rwa Facebook, ivuga ko yahisemo gutumira Johnny Drille ishingiye ku busabe bwa benshi mu bafana bifuje ko uyu musore w’ijwi ryiza yashyirwa ku rutonde rw’abatamiye i Kigali.

Bati “Twumvise ubusabe bwanyu dutumira umuhanzi Johnny Drille wamenyekanye mu ndirimbo “Romeo&Juliet. Azaririmbira ku rubyiniro rw’i Kigali, kuya 27 Nzeri 2019. Wibuke iyi tariki, watangira kugura amatike unyuze kuri www.rgtickets.com. “

Johnny Drille agiye gutaramira i Kigali abisikana n’umuhanda mu miririmbire Nyanshiski wo muri Tanzania na Zahara wo muri Afurika y’Epfo bandikishije amateka mu gitaramo bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Johnny Drille yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye na “English and Literature”.

Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya “Project Fame West Africa”. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo “Wait for Me”. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya “The Headies” mu cyiciro cya ‘Best Alternative Song’.

Mu 2017 yashyize hanze indirimbo “Romeo&Juliet” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo “Awa love”, muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo “Shine”, “Finding Efe” n’izindi nyinshi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ROMEO&JULIET"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyirahabimana Rose4 years ago
    Mana weeee! mu rwanda rwacu ibintu ni sawa, kubera ukuntu nkunda Johnny Drille najyaga nibaza niba byabaho ko yaza mu rwagasabo. Mutubwire igiciro cy itike naho ariho. Rwanda yacu oyeee





Inyarwanda BACKGROUND