RFL
Kigali

Jose Chameleone yavuze ku by'ihohotera ashinjwa n'uwahoze ari umugore we

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:30/03/2024 8:18
0


Umuhanzi Jose Chameleone ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda, kwifata byanze maze agira icyo avuga ku byo ashinjwa n'uwahoze ari umugore we byo kuba yaramuhohoteraga akamuhoza ku nkeke.



Mu minsi mike ishize nibwo uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone witwa Atim Daniella yagize gutya atungura abantu bose maze atangaza ko buriya akibana na Jose Chameleone yamuhohoteraga bikomeye ndetse akanamuhoza ku nkeke ku rwego rwo hejuru.

Uyu mugore kuri ubu usigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko rwose yagiyeyo mu buryo bwo guhunga ihohoterwa yari amaze imyaka igera kuri 16 akorerwa nuyu muhanzi.

Icyo gihe yagize ati" Nabigize ibanga igihe kirekire ariko reka mbivuga n'ubundi ni hahandi.  Ntababeshye mu myaka igera kuri 16 namaze mbana na Jose Chameleone, yari yarandembeje bikomeye. Yampozaga ku nkeke, akampohotera, agataha mu gicuku yasinze kandi rimwe na rimwe akagerekaho no kunkubitira imbere y'abana bange".

Nyuma yo gutangaza ibi abantu bose baguye mu rujijo, benshi batangira gusabira uyu mugore ubutabera kuko bavugaga ko agomba kurenganurwa Chameleone akaryozwa ibyo yamukoreraga.

Mu kiganiro kuri BBS TV, ubwo Chameleone yari abajijwe kuri iri hohoterwa uwahoze ari umugore aherutse kumushinja yagize ati" Buri gihe duhura na byinshi bidusubiza inyuma mu iterambere ryacu, aribyo byibi muri kubona biri kunkorerwa. Ibi aherutse gutangaza ntabwo byambabaza na gato kuko ntigeze mbikora kandi nawe azi ukuri. Ibyiza rero mumuhamagare abibabwire kuko ngewe ubu ndahuze nishakira amafaranga nta kindi".

Icyakora hari abantu bahise bemeza ko uyu mugore ashobora kuba yarahohoterwaga koko, bitewe nuko akibana na Chameleone buri gihe wasangaga ku mbuga nkoranyambaga ze hahoraho ubutumwa bwe yandikaga bukumira ihohoterwa ribera mu ngo.


Jose Chameleone yashyize umucyo ku byo umugore we amushinja






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND