RFL
Kigali

Juda Muzik nyuma yo gutandukana n'umujyanama wabo bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Bitinde'-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:22/08/2019 13:10
0


'Bitinde' ni indirimbo ya gatanu y'itsinda JUDA MUZIK. Ni indirimbo ishingiye ku nkuru y'urukundo cyane cyane ikavuga ku bantu bimariramo abo bakundana bafite intego zo guhesha bagenzi babo agaciro n'icyubahiro.



Aba basore ubwo bashyiraga hanze amajwi y'iyi ndirimbo ni nabwo bari bamaze gusinya amasezerano n'umujyanama mushya The Focus Media Entertainment. Abantu benshi mu bakunzi ba muzika bari biteze ibikorwa byinshi ku mikoranire y'aba bombi, gusa iyi mikoranire yatangiriye kuri iyi ndirimbo binasozereza aha. 

Mu kiganiro INYARWANDA yaganiriye n'umwe mu bagize Juda Muzik ari we Da Rest yadutangarije ko uyu mujyanama yasanze iri tsinda urwego ririho bihabanye n'ubushobozi afite. Yagize ati: "Twatandukanye n'umujyanama wacu kubera ikibazo cy'ubushobozi. Nyuma yo kureba ibyo dukeneye gukorerwa kugira ngo izina Juda Muzik rizamuke yasanze nta bushobozi bwabyo afite."

Ubutumwa Juda Muzik yibanzeho muri iyi ndirimbo 'Bitinde' ni ugushishikariza abantu gushyira mu bikorwa imitoma babwira abo bakundana. Da Rest yakomeje agira Ati: "Indirimbo ivuga ku muntu wimariye muri mugenzi we bakundana kandi imitoma yose abwira umukunzi we ndetse n'ibyo yizeza uwo bakundana, akabishyira mu bikorwa."


Junior umwe mu bagize Juda Muzik


Da Rest umwe mu bagize Juda Muzik

Amajwi y'iyi ndirimbo 'Bitinde' agararagara kuri shene y'umujyanama batandukanye, ari nayo mpamvu amashusho y' iyi ndirimbo 'Bitinde' ari kuri shene ya Youtube Juda Muzik . Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro n'aho amashusho yakozwe na RDAY Entertainment. Aba basore biteguye kwishakishamo imbaraga zose ngo bakomeze bahe abakunzi babo ibyo babifuzaho. 

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo Bitinde







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND