RFL
Kigali

Kagere Meddie mu ihurizo rikomeye! Umugabo wemeza ko ari se yasabye ko hafatwa DNA ukuri kukamenyekana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2021 14:45
0


Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa rutahizamu w’Amavubi na Simba SC yo muri Tanzania, Kagere Meddie, yasabye ko hakorwa ibizamini bya DNA (amasano abantu bafitanye hakoreshejwe uturemangingo duto) kugira ngo agaragaze ukuri kwe n'ubwo yavuze ko atibuka neza uwo bamubyaranye.



Aganira n’ikinyamakuru Championi ku wa Gatandatu, Katologi yavuze ko yabyaye Kagere ukomoka muri Uganda ku mugore atibuka, ariko icyo azi ari uko ari we wabyaye uyu mukinnyi ukinira Simba SC.

Uyu mugabo utuye i Mbezi Makabe muri Dar es Salaam, yongeyeho ko atibuka amazina y’umugore babyaranye ariko yatangiye kwiyumvisha ko ari umuhungu we ubwo yatangiraga gukinira Simba SC.

Yagize ati “Nyuma y’uko Kagere agiye muri Simba, nakiriye amakuru atandukanye y’abantu bakurikira umupira w’amaguru. Sinakurikiraga cyane imikino ariko natangiye gushaka umuhungu wanjye”.

“Nashatse Kagere ambwira ko na we yifuza kumbona ndetse azanyoherereza amafaranga nkajya muri Dar es Salaam kumureba ariko yaryumyeho ndetse ntanyitaba”.

Vedasto Katologi yavuze ko nyuma yo kudahabwa amafaranga na Kagere, yashatse ubushobozi bumufasha kujya kumureba ariko akamubura, gusa agahura n’umwe mu bayobozi ba Simba SC wamubwiye ko uyu mukinnyi nta banyamuryango be afite muri Tanzania, bose baba muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Icyo mbasaba gukora ubu ni ukumfasha kumubona”.

Vedasto Katologi yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera, Akarere ka Bukoba, ku wa 11 Ukwakira 1960. Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n’umukobwa w’Umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba, bagakundana ukwezi kumwe ari nabwo nyuma yamubwiye ko atwite inda ye. Turacyashaka uko tuvugana na Kagere Meddie kuri ubu busabwe bw'umugabo uhamya ko ari we se.

Vedasto Katologi yemeza ko ariwe wabyaye Kagere Meddie

Kagere ngo yanze kubonana n'umwita Se





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND