RFL
Kigali

Kambale wirukanwe muri Musanze FC ashinjwa ubusinzi, yasinyiye ikipe ya Etincelles

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/12/2019 13:04
0


Rutahizamu Kambale Salita Gentil uheruka kwirukanwa muri Musanze FC yamushinjaga ubusinzi n’imyitwarire mibi, yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Etincelles FC yakiniye hagati y’umwaka wa 2017-2018.



Nyuma yo guhagarikwa muri Musanze Fc azira imyitwarire idahwitse ivanzemo n’ubusinzi, akagirwa inama kenshi n’ubuyobozi ndetse n’abakinnyi bagenzi be ariko ntahinduke, byarangiye ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze Fc bwirukanye burundu rutahizamu Kambale Salita Gentil wari usigaje igice cy’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Gusa ariko kuri ubu nyuma y’iminsi micye yirukanwe yahise abona ikipe kuko yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri Etincelles FC, aya masezerano azamugeza mu mpera z’umwaka w’imikino 2019-2020.

Uyu rutahizamu yamenyekanye cyane ku izina rya Papy Kamanzi. Ubwo yakinaga muri Rayon Sports FC, yageze muri Musanze FC avuye muri Marines FC yo mu karere ka Rubavu nayo yagiyemo avuye muri Singida United yo muri Tanzania, nyuma yo gutandukana na Etincelles yari bereye kapiteni, kuri ubu akaba yongeye kuyigarukamo.

Kambale Salita akaba agiye gufasha ikipe ya Etincelles kuzahura umusaruro mu gice cya kabiri cya shampiyona dore ko yasoje imikino ibanza idahagaze neza cyane, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo Seninga Innocent, abafana b’iyi kipe kandi bakaba batarishimiye gutsindwa na Marine FC muri Derby y’i Rubavu.

Etincelles FC yasoje imikino imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa karindwi aho ifite amanota 20, ikaba yaratsinze imikino itanu, inganya itanu, inatsindwa itanu mu mikino 15.

Kambale yabaye kapiteni wa Etincelles ubwo ayiherukamo


Ubusinzi n'imyitwarire mibi ni byo ubuyobozi bwa Musanze Fc bwashinje Kambale buhita bumwirukana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND