RFL
Kigali

Khalfan yaririmbye arota Stromae, Miss Jojo n’Impala bamusaba gukorana indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/11/2019 13:47
0


Umuraperi Khalfan [Govinda] wavuzwe cyane muri Primus Guma Guma Super Stars yo ku nshuro ya munani, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Zimbarire” ifite iminota ibiri n’amasegonda 54’.



Iyi ndirimbo yakorewe muri Kiwundo Entertainment ikorwa na ba Producer batatu barimo Santana na Fazzo. Ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Hakim Bin Ziada. Igice kinini cy’aya mashusho cyafatiwe mu kabyaniro.

Ibyo Khalfan aririmba muri iyi ndirimbo ni nzozi! Aririmba avuga uburyo ashagawe n’inkumi n’abasore bose bifuza kwifotozanya nawe. Abaryubatse ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram barimo; Shaddyboo n’umuhanzikazi Assinah Erra bashaka ‘Selfie’ nawe.

Producer Aron Niyitunga wakoze indirimbo ‘Kigoma’ yahurijwemo abahanzi b’amazina azwi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba agakora na Album z’abahanzi bakomeye yifuza gukorera indirimbo Khalfan uba ukenewe na benshi ku bwo kwamamara.

Umuhanzi w’umunyarwanda Stromae uba mu Bubiligi na Miss Jojo waharuriye ikibuga benshi mu bahanzikazi nyarwanda bifuza gukorana indirimbo na Khalfan. Uyu muraperi yicura abwirwa ko umunyamakuru Sandrine Isheja wa Kiss Fm yamuhamagaye akamubura kuri telefoni.

Avuga ko yari mu nzozi yumva atazivamo. Yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje gukora iyi ndirimbo “Zimbarire” nk’umwihariko we mu kwandika indirimbo zihimbye ku ngingo zitandukanye n’iz’abandi.

Avuga ko ibi bituma iyi ndirimbo igira umwimerere wayo. Ati “Urumva iyo umuntu yabaye icyamamare ku rwego mpuzamahanga ahamagarwa n’abantu barenze kandi n’aho aba yinjira ibintu biba bihinduka. Nanditse indirimbo nti uwakora ibintu bitandukanye n’ibyo abantu basanzwe bakora,”

Yungamo ati “Ibyo ntibihagije. Natekereje gushaka akantu k’umwihariko kandi ako kantu ni ko kari gutuma indirimbo igira umwimerere itandukanye n’izindi.”

Ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ngo ni ibintu ashobora kugeraho mu gihe cyose yaba yihaye intego yo kwagura muzika ye ku rwego mpuzamahanga, ibyo yaririmbaga nk’inzozi bikaba impano, akavugwa ndetse benshi bakifuza gukorana nawe indirimbo.

Anavuga ko kwifashisha amazina y’abantu bazwi muri iyi ndirimbo yagira ngo benshi mu rubyiruko n’abandi abibutse ibihe by’ingenzi byabo mu rugendo rwabo rw’umuziki bamazemo igihe kini.

Ati “Nagerageje gufata nk’amazina akomeye yagize icyo akora nka Miss Jojo, Aron Niyitunga n’abandi nkagarura ayo mazina mu ndirimbo nibura n’urubyiruko rw’iki gihe rutekereze kuri abo bantu naririmbye.” Yavuze ko adashidikanya ko Stromae ashobora kuzumva iyi ndirimbo ashingiye ku kuba ari umunyarwanda. 

Khalfan avuga ko yari amaze iminsi adakora indirimbo ari nayo mpamvu atagaragaye cyane mu itangazamakuru mu minsi ishize ariko ngo kuri ubu yagarukanye imbaraga mu muziki we.

Yari amaze iminsi kandi ashyize imbere gukorana indirimbo n’abandi bahanzi. Yakoranye indirimbo “Ibaruwa” na Yverry, “Ruravuna” yakoranye na Uncle Austin, “Power” yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

Khalfan yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Zimbabire' arotora inzozi yagize

KHALFAN YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YISE "ZIMBARIRE"



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND