RFL
Kigali

Kidum yahishuye ko azi neza uwatangaje ko bazica Meddy naramuka akandagiye i Burundi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/12/2018 20:10
2


Kidum ni umwe mu bahanzi bakomey mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Uyu mugabo w'icyamamare i Burundi ndetse no mu Rwanda aho amaze gukora ibitaramo birenga ijana, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru giteguza igitaramo afite kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 mu mujyi wa Kigali yabajijwe ku kibazo cya Meddy.



Kidum abajijwe ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ko Meddy najya i Burundi bazamwica nk'uko byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko Meddy ntacyo bazamutwara yewe anasaba abanyarwanda babishaka kuzamuherekeza rwose kandi ko nta muntu uzabakoraho. Uyu muhanzi uri mu bakomeye u Burundi bufite yabwiye abanyamakuru ko ibiherutse gutangazwa ko Meddy azicwa najya i Burundi byakozwe n'umuntu uba i Burayi.

Uyu muhanzi yatangaje ko uwatangaje ko bazica Meddy yari agamije kwica igitaramo Kidum afite mu Rwanda. Yagize ati" Reka mvugishe ukuri njyewe nk'umurundi ibi bintu byose bikorwa n'abarundi gusa, cyane bigeze ku mbuga nkoranyambaga twe i Burundi zihinduka Politike gusa. Uwakoze biriya ni umuntu utashakaga ko nza mu Rwanda yarangiza akavuga ko ari ubuyobozi bw'i Burundi bwambujije kuza mu Rwanda."

Kidum yavuze ko abakoze ibi ari Abarundi atari abandi, ko nyuma yo kubona ko azitabira iki gitaramo byanze bikunze azataramira i Kigali bahinduye gahunda bagatangira kuvuga ko Meddy bazamwica. Kidum yabajijwe niba yaba azi uyu muntu wabitangaje, asubiza agira ati "Sinamuvuga mu itangazamakuru ariko turamukeka turamuzi kuko akunda kwivuga afite ibibazo bye ariko hari umunsi nzamuvuga. 

Yakomeje agira ati: "Si ibintu byiza sinzi inyungu abikuramo bamuhaye na Leta ngo ayobore ntiyabishobora kuko ntiyize ni umuntu no kwiga ntiyize sinzi inyungu ze. Umuryango we ndawuzi ni abantu b'inshuti sinzi inyungu abikuramo..." Kidum yamaze impungenge abanyamakuru abamenyesha ko i Burundi biteguye Meddy cyane kandi azabona abantu ndetse anongeraho ko nawe bibaye ngombwa yazajyayo kumushyigikira.

KidumKidum

Ibi Kidum yabitangarije imbere y'abanyamakuru banyuranye

Kidum ari mu Rwanda kubera igitaramo cya Rwanda Konnect Gala Edition yayo ya kabiri, iy’ uyu mwaka iteganyijwe ku itariki 21 Ukuboza 2018, ikazabera muri Kigali Exhibition and Conference Village, mu Akagera Hall, ahazwi nka Camp Kigali guhera ku isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM).

Hazaseruka kandi itorero Inganzo Ngali, umunyarwenya, umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amakinamico Gratien Niyitegeka wamamaye nka Seburikoko; Group Umuti mu Nganzo icuranga Live, ikaba ari group ifite abahanzi kuva ku myaka 6 kugeza kuri 73, ndetse hazaba hari na Sophie Nzayisenga ucuranga inanga.

Kwinjira muri ibi birori ni ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000Rwf) ku muntu umwe, n’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (150,000Rwf) ku bantu umunani (8) bazaba bafite ameza amwe yihariye. Amatike akaba yatangiye gucuruzwa ahanyuranye harimo; Simba mu mujyi , Simba ku Gishushu, Simba yo kuri Kigali Hights, Simba Kimironko,Simba Kicukiro, V Coffee i Gikondo, Woodland Supermarket,Boom Dia Coffee, Alimentation la gardienne. Aha hose wahasanga amatike mu gihe ukeneye ubundi busobanuro cyangwa kuyigura utageze hano wabaza kuri izi nimero; 0788676458.

REBA HANO INKURU YABANJE UBWO BYAVUGWAGA KO MEDDY BAZAMWICA NAJYA I BURUNDI

Kidum

Kidum yitabiriye iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 afatanyije nabahanzi banyuranye barimo Cecile Kayirebwa, Gratien Niyitegeka uzwi nka Seburikoko, Sofia Nzayisenga, Inganzo Ngali nabandi banyuranye

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIDUM AVUGA KU KIBAZO CYA MEDDY BIVUGWA KO AZICWA NARAMUKA AGIYE I BURUNDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rwabukumba erias5 years ago
    kubana n,abantu
  • shema Fred ndi umuhanzi5 years ago
    nkuko navuze haruguru nitwa shema Fred ndi umuhanzi maze gusohora kundirimbo 4 Na amashusho yatangiye gusohora ndi rubavu kuza aha mwanyakira? ese hasabwa iki means Ibiza kuri whatsapp number 0788915502 cyangwa mukampamagara murakoze umwaka mushya muhire





Inyarwanda BACKGROUND