RFL
Kigali

Kimenyi Yves ntazakina umukino w’u Rwanda na Ethiopia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/09/2019 10:51
0


Kimenyi Yves wari umaze iminsi ari nimero ya mbere mu izamu ry’Amavubi akaba ari umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports, ntazakina umukino w’u Rwanda na Ethiopia bitewe no kudahuza kw’ibyangombwa bye.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019, u Rwanda rwatsinze DR Congo ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade de Martyrs mu mujyi wa Kinshasa.

Kimenyi Yves yabanje mu izamu mbere yo gusimburwa na Ndayishimiye Eric Bakame unafite amahirwe menshi yo kuzabanza mu kibuga tariki 22 Nzeri 2019 ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Ethiopia mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Kimenyi Yves yagize ikibazo cy’uko ibyangombwa akoresha mu kazi ke ko gukina umupira w’amaguru muri Rayon Sports bidahura n’ibyo akoresha mu ikipe y’igihugu (Amavubi).

Ubwo Rayon Sports yari mu mikino ya Total CAF Champions League 2019-2020, Kimenyi Yves yakinaga nk’umukinnyi wavutse tariki 10 Ukwakira 1996.


Kimenyi Yves ntabwo azakina na Ehiopia 

Nyuma ubwo u Rwanda rwakinaga na Seychelles mu mikino yo gushaka itike y’amatsinda ashaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022, Kimenyi Yves yakinaga nk’umukinnyi wavutse tariki 13 Ukwakira 1992 ari nabyo byanditse mu ndangamuntu ye bwite.

Ibi rero byatumye CAF na FIFA bagira impungenge kuri iyi myirondoro biba ngombwa ko FERWAFA iba imukuye kuri gahunda y’abazakina na Ethiopia ku Cyumweru.

Dore uko FERWAFA basobanura ikibazo ya Kimenyi Yves:

“Kimenyi ntabwo azakina Ku Cyumweru kubera iyi mpamvu: Pasiporo de Service Kimenyi yakoreshejwe akina Champions League na Rayon Sports nk’uko biri muri CMS ivuga ko yavutse 13/10/1996, akaba ari na yo service Passport aheruka gukoresha guhera mu 2017.

Gusa service passport yakoreshejwe kuri Match ya Seychelles muri World Cup Qualifiers bamuhaye ikemeza ko yavutse 13/10/1992 kandi akaba ari nayo myirondoro igaragara kuri ID yiwe.

So kugira ngo iyo myirondoro ihuzwe neza agomba gukosoza ibyangombwa bye kugira ngo tube dufite icyangombwa kimwe cye kidashidikanwaho hanyuma twandikire abo bireba bose (FIFA/CAF) tubasaba gukosora kugira ngo ashobore gukina iyi mikino mpuzamahanga, nta kindi kibazo.

Bityo aho gufata umwanzuro agakina izi iyi mikino ya CHAN kandi ubona neza ko harimo ikibazo, byabaye ngombwa ko atazawukina. Gusa FERWAFA ifatanyije n’izindi nzengo za Leta barimo gukora ibishoboka byose ku buryo ari Kimenyi n’abandi nkawe bafashwa mu kunoza cyangwa gukosora ibyangombwa byabo byaba byaratanzwe cyera birimo amakosa cyangwa hashingiwe ku zindi mpamvu”. Bonny Mugabe


Kimenyi Yves yari amaze iminsi ari nimero ya mbere mu izamu ry'Amavubi

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uzabera mu mujyi wa Mekelle tariki 22 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2019.

REBA UKO IBITEGO BYINJIYE MU IZAMU MU MUKINO WA GISHUTI RWANDA 3:2 RDC


    

REBA IBYO ABATOZA BATANGAJE NYUMA Y'UMUKINO RWANDA 3:2 DRC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND