RFL
Kigali

Kiyovu Sport yamuritse umwambaro izakoresha mu mwaka utaha w’imikino – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/09/2021 20:39
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021, nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/2022, nk’ibisanzwe yiganjemo amabara y’umweru n’icyatsi kibisi.



Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umukino wa gicuti wahuje ikipe nkuru ya Kiyovu Sports n’ikipe yayo y’ingimbi, wabereye kuri Stade Mumena.

Iyi myambaro iri mu bwoko butandukanye, Kiyovu Sport yayihawe n’umuterankunga wayo, Azam Group Rwanda, basanzwe bafitanye amasezerano y’imikoranire.

Muri iki gikorwa, Kiyovu Sports yari ihagarariwe na Perezida wayo, Mvukiyehe Juvénal; Umunyamabanga Mukuru, Munyengabe Omar; Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, Kayumba Jean Pierre na Visi Perezida, Mutijima Hector, mu gihe Azam Group yari ihagarariwe n’umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri uru ruganda, ushinzwe ibinyobwa n’abandi.

Ubuyobozi bwombi bufatanyije, bwerekanye imyambaro Kiyovu Sport izakoresha umwaka utaha w’imikino, irimo iyo ikipe izakinisha mu rugo no hanze, imyenda y’imyitozo, iyo kwambara hanze y’ikibuga n’ibindi.

Ndagano Faradjara ushinzwe Ubucuruzi n’Imenyekanishabikorwa muri Azam Group Rwanda, yavuze ko Kiyovu Sports yahawe imyambaro icumi.

Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe, yabwiye abari baje muri iki gikorwa ko bishimiye ibikoresho bahawe na Azam Group nk’umufatanyabikorwa wabo.

Azam Group-Rwanda yatangiye gukorana na Kiyovu Sports mu ntangiriro za 2020, aho basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka ine.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira mu kwezi gutaha kwa Ukwakira, nk’uko bikubiye mu itangazo ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Kiyovu Sport yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2021/22





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND