RFL
Kigali

Kiyovu Sport yanyagiye Bugesera FC, Mukura ikanda ahababaza Etincelles -AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2019 20:00
0


Kiyovu Sport yandikiye amateka ku kibuga cyayo cya Mumena nyuma yo kwinjiza ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino. Ni mu mukino yanyagiyemo Bugesera ibitego 5-2 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona utumye Urucaca rugaruka mu makipe 4 ya mbere, mu gihe Mukura yafatiranye Etincelles n’ibibazo biyugarije iyitsindira i Huye.



Mu mikino icyenda Kiyovu Sport yaherukaga gukina muri shampiyona ntiyigeze itsinda ibitego birenze 2, ariko umunsi wa 10 wa shampiyona Urucaca rwinjije ibitego 5 mu izamu rya Bugesera mu mukino abayovu bise ko ari uw'ubusabane.

Muri rusange n'ubwo yatsinzwe ibitego 5-2, Bugesera Fc ntiyagaragaje umukino mubi kuko yakinaga neza mu kibuga hagati, igahererekanya neza yewe ikanagera kenshi imbere y’izamu ryari ririnzwe na Bwanakweli Emmanuel,.

Amakosa ya hato na hato yakozwe n’abakinnyi ba Bugesera ako kanya Kiyovu sport yayakosozaga igitego, dore ko abasore b'umutoza Brucaga buri kimwe bagerageje gukora cyabahiriye kuri uyu munsi.

Kiyovu Sport ibifashijwemo n’abasore bayo barimo Nsanzimfura Keddy na Martin Fabrice bakinaga mu kibuga hagati ukongeraho Armel Gislain na Faisam bagoye cyane ubwugarizi bwa Bugesera babubonamo ibitego bitanu. 

Gusa ariko ku ruhande rwa Bugesera mu kibuga hagati yari yarushijwe na Kiyovu byanasabaga Tchabalala kugaruka inyuma kwishakira imipira byanatumaga ubusatirizi bwayo budakora neza bigaha ubuhumekero Kiyovu Sport bikanayitiza umurindi wo gusatira cyane Bugesera no kuyihoza ku gitutu. 

Tchabalala na Kibengo Jimmy bakoze ibishoboka byose muri uyu mukino ariko urangira Masudi Djuma akubiswe akanyafu.

Umukino bisa naho warangiye mu gice cya mbere cy’umukino kuko Kiyovu Sport yinjijemo ibitego bitatu ku busa. Umukino ugitangira ku munota wa kabiri gusa Twishime Benjamin yatsinze igitego cya mbere, Bugesera biyishira ku gitutu cyo kwishyura. 

Ku munota wa 45 ku mupira wari uvuye kwa Martin Fabrice, rutahizamu Faisam yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu Sport, nyuma y’amasegonda make gusa Faisamu yatsinze igitego cya gatatu acenze n’umunyezamu, bahita bjya mu karuhuko.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sport n’ubundi yaje isatira maze ku munota wa 57, ku mupira w’umuterekano Nsanzimfura Keddy yatsinze igitego cya 4 cya Kiyovu, maze ku munota wa 61 Armel Gislain yashyizemo agashinguracumu cya 5 kuri penaliti nyuma y’umupira wari ukozwe n’umukinnyi wa Bugesera mu rubuga rw’umunyezamu. 

Tchabalala Hussein niwe watsinze ibitego 2 Bugesera yabonye byose byatsinzwe ku mipira y’imiterekano, aho ku munota wa 73 yatsinze icya mbere ku mupira uteretse yacishije hejuru y’urukuta uboneza mu rushundura.

Naho ku munota wa 86 yatsinze icya kabiri kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Kibengo Jimmy mu rubuga rw’umunyezamu.

Umukino warangiye Kiyovu Sport yegukanye amanota 3 ku ntsinzi y’ibitego 5-2 yatsinze Bugesera Fc. 

Aya manota yafashije Kiyovu gusubira mu makipe 4 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona aho iri ku mwanya wa kane, ikaba ifite amanota 19 ikarushwa amanota 5 na APR FC ya mbere.

Mu karere ka Huye Mukura yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC ntiyoroheye Etincelles yari imaze iminsi itari mu bihe byiza hakiyongeraho n’umutoza w’abasize, abakinnyi nabo bagataka inzara, yatsinzwe na Mukura ibitego 3-1.


Abafana ba Kiyovu sport bari baje gushyigikira ikipe yabo


Wari umukino ukomeye wari wahuje abatoza bashya muri uyu mwaka w'imikino


Bugesera yagowe cyane n'igice cya mbere


Abafana ba Bugesera bari baherekeje ikipe yabo maze barafana karahava


Serumogo Ally agundagurana n'umusore wa Bugesera


Rutahizamu Faisam yishimira igitego cya kabiri yatsinze


Muri VIP akamwemwe kari kose


Nyuma y'amasegonda make Faisam yateretsemo igitego cya gatatu


Umuvugizi wa Bugesera Sam Karenzi na Perezida wa Gasogi United KNC bakurikiye umukino


Mbere y'uko igice cya kabiri gitangira abakinnyi ba kiyovu babanje kujya mu izamu barasenga


Umunyezamu wa Bugesera yarokoye ikipe ye inshuro nyinshi


Bwanakweli Emmanuel yagiriwe icyizere abanza mu kibuga kuri uyu mukino


Masudi Djuma ntiyorohewe n'umukino wa Kiyovu Sport


Keddy watsinze igitego cya 4 yitwaye neza muri uyu mukino


Armel yatsinze penaliti nziza


Armel watsinzi igitego cy'Agashinguracumu


Hussein Tchabalala ni we watsindiye Bugesera FC ibitego 2 yabonye muri uyu mukino


Saba Robert utakinnye umukino w'uyu munsi yarebeye umupira mu bafana

Dore uko umunsi wa 10 wagenze
Kuwa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019

Heroes FC 3-2 Musanze FC
Gasogi United 1-0 Gicumbi FC
Sunrise FC 2-4 APR FC

Ku wa Gatatu tariki 27/11/2019

SC Kiyovu 5-2 Bugesera FC
Police FC 1-0 Marines FC
Mukura VS 3-1 Etincelles FC

Ku wa Kane tariki 28/11/2019

Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND