RFL
Kigali

Kiyovu Sport yasabye imbabazi abakunzi bayo nyuma yo kwandagazwa na mukeba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/11/2021 13:28
0


Nyuma yo kunyagirwa na AS Kigali mu mukino w’abakeba bo mu mujyi wa Kigali ibitego 4-0 mu minota 90, Kiyovu Sport yiseguye ku bafana n’abakunzi b’iyi kipe bavuga ko uburyo batsinzwemo batari babyiteze ariko bizeza abafana umusaruro mwiza mu mikino iri imbere.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021, Primus National League yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, yarangiye Kiyovu Sport ihawe isomo rya ruhago ndetse inahabwa ubutumwa ko umujyi wa Kigali uyobowe na AS Kigali nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0.

Nyamara Kiyovu Sport yari yatangiye ica amarenga ko ishobora kuza kwitwara neza muri uyu mukino aho mu minota itatu ya mbere rutahizamu Emmanuel Okwi yabonyemo uburyo bubiri bwo gufungura amazamu ariko ntibyamukundira.

Guhera ubwo AS Kigali yahise icurika ikibuga ndetse inakosora byihuse amakosa yari akozwe na Kiyovu Sport, aho ku munota wa 6’ Aboubakar Lawal yakaragiye umupira Haruna Niyonzima wahise atera ishoti riremereye afungura amazamu, atsindira AS Kigali igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Haruna yasunikiye umupira Dennis Rukundo wari wacunze uko umunyezamu Kimenyi Yves ahagaze, atsinda igitego cya kabiri, wavuga ko ari amakosa ya Kimenyi wari wasohotse cyane agata izamu.

Mu gihe Kiyovu yibazaga ibiyibayeho mu minota umunani gusa, inagerageza gukosora kugira ngo igaruke mu mukino, Ishimwe Christian yazamuye umupira n’ukuguru kw’imoso awutereka ku mutwe wa Lawal wahise atsinda igitego cya gatatu cya AS Kigali ku munota wa 16.

Kimenyi Yves wagaragaje urwego ruri hasi n’amakosa menshi muri uyu mukino, yongeye gukora ikosa ryatanze igitego ku munota wa 84’ ubwo yatangaga cadeaux kuri Niyibizi Ramadhan watsinze igitego cya kane cya AS Kigali, cyashyize akadomo ku cyizere cy’abafana ba Kiyovu cyo kwishyura ibitego batsinzwe n’ubwo n’ubundi byari bigoye ko babikora.

Nyuma y’uwo mukino, Kiyovu Sport yasohoye itangazo ryihanganisha abakunzi b’iyi kipe inabiseguraho ku musaruro yakuye kuri AS Kigali, inabizeza umusaruro mwiza mu mikino iri imbere.

Yagize iti” Dufashe uyu Mwanya ngo twihanganishe abakunzi ba Kiyovu sports, Gutsindwa gutya ntabwo aribyo twari twiteze, ariko Dutsindwe nk'ikipe, tubonereho gukosora ibitagenze neza. Turabizezako imikino iri imbere tuzitwara neza mukongera kwishima. Win or Loose we are #KiyovuSports”.

Ku munsi wa gatatu wa Primus National League uzakinwa nyuma y’umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kiyovu Sport izakina na Police FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND