RFL
Kigali

Kiyovu Sports ishinjwa ubwambuzi yafatiwe na FERWAFA ibihano bikarishye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/01/2020 12:24
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafatiye ibihano bikarishye ikipe ya Kiyovu Sport, byo kutazongera kugura cyangwa kugurisha abakinnyi mu gihe cyose itarishyura umwenda w’amafaranga amaze imyaka ibiri yose ibereyemo uwahoze ari umutoza Cassa Mbungo André.



Kiyovu Sport yategetswe kwishyura Cassa Mbungo André wayitoje mu mwaka w’imikino 2017/2018,  umwenda w’amafaranga y’u Rwanda  Miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana atanu (6.500.000Frw), ariko kugeza magingo aya iyi kipe ntacyo iribwira ikaba ariyo mpamvu FERWAFA yayinyujijeho akanyafu ko kuyicyebura.

Mu mwaka wa 2017, Mbungo Cassa yagizwe umutoza mukuru wa SC Kiyovu, ahabwa amasezerano yo gutoza yo kuyitoza  imyaka ibiri, ariko aza kwirukanwa amasezerano abura umwaka umwe.

Nyuma yo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uyu mutoza yahise arega Kiyovu Sport muri FERWAFA ayishinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’akazi bagiranye. Nyuma yo gusuzuma ikirego cye,  akanama kasanze ikirego cy’uyu mutoza gifite ishingiro, ndetse kanafatira iriya kipe ibihano.

Ibaruwa ubuyobozi bwa FERWAFA bwahaye Kiyovu ikubiye mo ingingo zirindwi  nazo zikubiyemo imiterere y’ikirego mu ncamake n’imyanzuro bwayifatiye. Ku ngingo ya karindwi ubuyobozi bwa FERWAFA bwamenyeshe iyi kipe ko igomba kwishyura uyu wari umutoza wayo cyangwa ntizongere kugura umukinnyi.

Muri iyo ngingo hagira hati: “Komisiyo y’imyitwarire itegetse ko Kiyovu Sports yambuwe uburenganzira bwo gukura no kohereza abakinnyi mu yandi makipe mu gihe cyose itarishyura Cassa Mbungo André kuva imenyeshejwe iki cyemezo”.

Akanama kanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA,  kategetse ko iki cyemezo  kigomba gushyirwa mu bikorwa guhera  kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2020, nyuma y’uko Kiyovu Sport ibonye ibaruwa.


Kiyovu Sport yafatiwe ibihano kubera kutishyura amafaranga babereyemo Cassa Mbungo


Cassa yirukanwe muri Kiyovu amasezerano ye atarangiye


Kiyovu Sport iri kugerageza kugaruka mu bihe byiza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND