RFL
Kigali

KNC wagereranyije Mukura Victory Sport na buji yemeje ko azayikanda ahababaza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/02/2020 14:17
1


Umuyobozi wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko ashaka kwihimura kuri Mukura yamutsinze mu mukino ubanza wa shampiyona kandi itamurusha, aha akaba yayigereranyije na buji yaka, bityo ko atari ikipe imuteye ubwoba, mu mukino bafitanye kuri uyu wa Gatandatu.



Mukura Victory Sports yabaye ikipe ya mbere yatsinze Gasogi United muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 mu mukino wabaye mu mpera z’Ukwakira 2019 mu karere ka Huye, imbere y’imbaga y’abafana bari baje kwihera ijisho uyu mukino.

Ubwo aya makipe aheruka gukina,  Kakoza Nkuriza Charles ntabwo yishimiye imigendekere y’umukino, dore ko atatinye gutunga agatoki imisifurire, kuko kuri we yavugaga ko yarushije Mukura gukina umupira mwiza, atagombaga gutsindwa ahubwo ko abasifuzi ari bo bamutsindishije.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, amakipe yombi arongera atane mu mitwe, mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye (15:00).

Aha niho KNC yahereye avuga ko babonye umwanya mwiza wo guhana Mukura no kuyereka ko yabatsinze mu mukino ubanza itabarusha, akaba yavuze ko imyaka Mukura imaze mu cyiciro cya mbere ntacyo yayikozemo kuko uko imyaka ishira igenda ishonga nka buji yaka, avuga ko atari ikipe yo kubatera ubwoba.

Yagize ati”Bavandimwe ndagira ngo mbamenyeshe ko kuri uyu wa Gatandatu ari umwanya mwiza wo guhana Mukura, tukayereka ko yadutsinze mu mukino ubanza itaturusha, kandi kuba irambye mu cyiciro cya mbere bitaduteye ubwoba na gato kuko aribyo bizadufasha kuyihana, kuko iyi kipe imeze nka buji yaka igenda ishonga”.

KNC yakomeje avuga ko nta kosa bakwiye gukora ryo gutakaza inota iryo ariryo ryose kandi ko atabona icyo abwira urubambyingwe mu gihe yaramuka atakaje cyangwa akanganya uyu mukino, kuko babifite mu ntego nk’ubuyobozi, abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana ba Gasogi United.

Gasogi United izakira uyu mukino iri ku mwanya wa 11 n’amanota 22 mu gihe Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 31.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 20 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2020

Heroes FC vs Police FC (Stade Bugesera, 15:00)

Etincelles FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15:00)

Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Stade Mumena, 15:00)

Gasogi United vs Mukura VS (Stade Kigali, 15:00)

Ku Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2020

Marines FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15:00)

Musanze FC vs Espoir FC (Stade Ubworoherane, 15:00)

Rayon Sports FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)

AS Muhanga vs APR FC (Muhanga, 15:00)


KNC yemeza ko ari umwanya mwiza wo kwihimura kuri Mukura


Umutoza wa Gasogi United Guy Bukasa avuga ko intero n'inyikirizo muri Gasogi ari ugutsinda Mukura


Angeli Mutabaruka uyobora Urubambyingwe avuga ko biteguye gushyigikira ikipe yabo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kubwimana4 years ago
    KNC Wowe urikwishyushya gusa mukura irakwerekako umwana adasya ahubwo avoma! Nokuri police nuko wowe namutabaruka mwavugaga kandi irangije irabahana





Inyarwanda BACKGROUND