RFL
Kigali

KNC yaburiye Rayon Sports ko ashobora no kuyipapura Muhadjiri Hakizimana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/06/2020 18:51
0


Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko Rayon Sports ko ishobora gukomeza guterateranya amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri igashiduka yasinye muri Gasogi United nk'uko byagenze kuri rutahizamu w’umukongoman Bola Lobota wasinyiye Gasogi United ku mugoroba wo ku wa Kabiri.



Ibi uyu muyobozi yabitangaje nyuma y’aho asinyishije Rutahizamu Bola Lobota wifuzwaga cyane na Rayon Sports ndetse warambagijwe nayo kuva mu mwaka ushize.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu, KNC yavuze ko bakoze ibyo basabwaga bikarangira batwaye uyu rutahizamu Rayon Sports yarambagizaga ndetse ngo bashobora no kongera kuyibabaza bakagura Muhadjiri.

Yagize ati “Ibintu bya ’transfer’ biba bigoye. Umuntu agomba kwifuza uko abishaka, umuntu ashobora guca ku ibagiro akumva arifuza inyama ariko siko yabona amafaranga yo kuzigura ngo ajye kuzirya. Rayon Sports ishobora kuba yarabaye nk’uwo muntu maze abahaha bakaza bakigurira. Twe twakoze ibyo twasabwaga.

Na Muhadjiri muvuga dushobora kumutwara, reka mbivugire aha ababyumva mubyumve. Bashobora kumuteranyiriza twebwe tukamutwara”.

Bravugwa ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Muhadjiri Hakizimana watandukanye na Emirates FC,nyuma yo kwemera kumwishyura miliyoni 15 Frw ku mwaka umwe n’umushahara w’ibihumbi 800 Frws ku kwezi.

Ku wa gatatu tariki 23 Kamena 2020, nibwo ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yasinyishije rutahizamu ukomoka muri DR Congo wakiniraga ikipe ya AS Maniema Union, Bola Lobota Emmanuel,  wari umaze iminsi mu biganiro na Rayon Sports.

Mu minsi ishize nibwo Gasogi kandi yari yasinyishije myugariro Herve Beya Beya nawe ukomoka muri Congo, bakaba biyongera ku bandi bakinnyi iyi kipe yasinyishije barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura VS, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi Fc, Bugingo Hakim Wakiniraga Rwamagana City n’umunyezamu Mfashingabo Didier wari umunyezamu wa Etoile del’Est.


KNC yatangaje ko Rayon Sports nikomeza kuzarira na Muhadjiri asinyira Gasogi


Gasogi United irashaka kwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda umwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND