RFL
Kigali

Komite Nyobozi ya Rayon Sports yateye utwatsi ubwegure bw’umunyamabanga wayo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/06/2020 10:40
0


Nyuma y’iminsi micye umunyamabanga wa Rayon Sports, Abraham Kelly, yeguye ku mirimo ye, Komite Nyobozi y’iyi kipe yasuzumye impamvu z’ubwegure bwe maze itera utwatsi iki cyemezo ihita imusaba gusubira mu mirimo ye.



Tariki 28 Gicurasi 2020 ni bwo Abraham Kelly yari yandikiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, amumenyesha ko yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, ariko yemeza ko azakomeza gufatanya n’abandi bafana ba Rayon Sports mu gushaka icyateza imbere Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020, ni bwo hateranye inama ya Komite Nyobozi ya Rayon Sports hakurikijwe amabwirizwa yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Nyuma yo gusuzuma ubwegure bwa Abraham Kelly, Komite Nyobozi yanzuye ko ubwegure bwe buteshwa agaciro ndetse anasabwa kugaruka mu buyobozi bw’ikipe nawe arabyemera.

Abrahm Kelly yatorewe kuba umunyamabanga wa Rayon Sports asimbuye Muhire Jean Paul ubu usigaye ari Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe mu nteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki ya 19 Mutarama 2019.


Itangazo ryagenewe abanyamakuru ku cyemezo cyafashwe na komite ya Rayon Sports


Ubwegure bwa Abraham Kelly bwanzwe na komite ya Rayon Sports asabwa kugaruka mu kazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND