RFL
Kigali

Komite ya Bugesera FC yanze ubwegure bwa Perezida Gahigi, yemera gukomeza kuyiyobora

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/12/2019 10:58
0


Nyuma y’amasaha 24 Perezida w’ikipe ya Bugesera Fc Gahigi Jean claude yeguye, Komite y’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo bahise bakora inama y’inteko rusange idasanzwe yasuzumaga ubwegure bwe, yarangiye Gahigi asabwe gukomeza kubabera umuyobozi ndetse na nyuma yiyi manda, abanyamuryango bamwizeza kumuba hafi nawe arabyemera.



Mu nama yabereye mu karere ka Bugesera yahuje Komite ya Bugesera FC ndetse n’abakunzi bayo, yari iyobowe na Visi Perezida w’iyi kipe Bwana Kamuhanda Jean Baptiste, yarangiye yanze burundu ubwegure bwa Gahigi, nyuma yo gusuzuma impamvu zose yatanze, maze bamusaba gukomeza kuyobora iyi kipe nabo bamwizeza kumuba hafi.

Gahigi Jean Claude yemeye gusubira ku mwanya w’umuyobozi w’iyi kipe nyuma yo kubisabwa n’abanyamuryango bose ba Bugesera FC, avuga ko yubashye ibyifuzo by’abanyamuryango kandi ko atari ibintu bigoranye kuko ayoboye iyi kipe igihe kirekire.

Abakunzi ba Bugesera FC basabye Gahigi ko na nyuma ya manda ye ubwo izaba irangiye, yazabemerera akongera akiyamamaza kuko babona ari umugabo w’ibikorwa mu myaka 4 amaze ayobora iyi kipe.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Bugesera FC Bwana Gahigi Jean Claude yatangaje igitumye yemera kugaruka ku mwanya w’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo gusezera.

Yagize ati”Uyu munsi hari hateranye inama idasanzwe bagira ngo bemeze ubwegure bwanjye nkuko amategeko abiteganya,ariko mu byukuri abantu benshi bagera kuri 99% bahurizaga ku kintu kimwe cy’uko ubwegure bwanjye butahabwa agaciro, barabinsaba cyane cyane ku bintu nagiye ngaragaza byose babyemeye, byabaye ngombwa rero ko nanjye nkomeza kumva ibyifuzo bya benshi byo kuba nakomeza kuyobora ikipe cyane ko ntabwo ari ibintu bigoye,  ni ibintu nsanzwe menyereye, nta kibazo cyabaye kandi ndumva nabyemeye”.

Gahigi Jean Claude akomeza avuga ko atari ibintu byamutunguye cyane, gusa ariko ngo ntiyateganyaga ko yakongera gusubira kuri uyu mwanya, ariko ngo yubashye ibyifuzo bya benshi mu banyamuryango ba Bugesera FC.

Bugesera FC yasoje imikino y’igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa munani n’amanota 20, ikaba yaratsinze imikino 5, inganya 5, itsindwa indi itanu.

Umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma avuga ko akeneye abakinnyi batatu bashya kugira ngo ikipe izitware neza mu gice cya kabiri cya shampiyona aho afite intego yo kuzarangiza mu makipe atanu yambere.

Ibaruwa igaragaza umwanzuro wo kutemkeza ubwegure bwa Gahigi Jean Claude







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND